Ku nshuro ya mbere, zahabu Uganda yohereje mu mahanga 'yinjije amafaranga menshi kurusha ikawa'

Banki ya Uganda itangaza ko mu mwaka ushize wa 2018 iki gihugu cyohereje mu mahanga zahabu ifite agaciro ka miliyoni 514 z'amadolari y'Amerika, agaciro karuta aka zahabu cyohereje mu mahanga mu mwaka wabanje wa 2017 yari ifite agaciro ka miliyoni 418 z'amadolari y'Amerika.

Nubwo Uganda iza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kohereza ikawa nyinshi mu mahanga, bitangazwa ko ikawa yohereje mu mahanga mu mwaka ushize wa 2018 yari ifite agaciro ka miliyoni 436 z'amadolari y'Amerika, agaciro kagabanutseho 21% ugereranyije no mu mwaka wabanje wa 2017.

Rero, ku nshuro ya mbere, amafaranga Uganda ikura muri zahabu yohereza mu mahanga yaruse ayo iki gihugu gikura mu musaruro w'ikawa.

Imibare igaragaza ko mu myaka icumi ishize, zahabu yoherezwa mu mahanga yinjirizaga Uganda ari munsi ya miliyoni 10 z'amadolari y'Amerika.

Ariko uru rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro rwa Uganda rusa nk'urugifite imbogamizi.

Mu mwaka wa 2017, umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta, Global Witness, wanenze uru rwego uvuga ko "rwamunzwe na ruswa kuva hasi kugera hejuru".

Mu kwezi gushize kwa kabiri, ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zashinje kompanyi imwe kugura zahabu ya magendu ivuye hakurya y'umupaka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Zivuga ko inyungu ivamo ishobora kuba iri gutera inkunga ibikorwa by'umutekano mucye n'ihonyora ry'uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.

Mu kugarurira icyizere abifuza gushora imari, mu mwaka ushize Uganda yasezeranyije ko igiye kwinjira mu muryango mpuzamahanga Extractive Industries Transparency Initiative, aho ibihugu biwujyamo ku bushake byiyemeza gukorera mu mucyo mu nzego zirimo n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.