Umunyapolitike Philippe Mpayimana yatangije ishyaka ritavuga rumwe na leta y'u Rwanda

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu Rwanda, Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora aherutse yatangaje ko yashinze ishyaka rishya.
Iryo shyaka yaryise iry'iterambere ry'Abanyarwanda, cyangwa PPR mu magambo ahinnye y'igifaransa.
Bwana Mpayimana aravuga ko akegeranya ibikenewe byose kugirango abashe kuryandikisha hakurikijwe amategeko y'u Rwanda.
Mu mwaka ushize wa 2017, Mpayimana yiyamamaje nk'uwigenga mu matora ya Perezida wa Republika, yatsinzwe na Paul Kagame.
Philippe Mpayimana yavuganye na Jacques Niyitegeka wa BBC Gahuzamiryango, maze atangira amubaza icyatumye ahitamo gushinga ishyaka.






