Kim Kardashian "ateje akaga cyane mu kumushakisha kuri interineti" mu Bwongereza

Kim Kardashian

Ahavuye isanamu, Getty Images

Niba uri gushakisha amakuru agezweho ya Kim Kardashian na Kanye West, uyashakisha ku rubuga rwa interineti ukoresheje nk'urubuga rwa Google, ngo urabe menge!

Ikigo cy'ubwirinzi bwo kuri interineti cyo mu Bwongereza cyaburiye ko gushakisha izina Kim Kardashian uri mu Bwongereza ari byo "bishyira mu kaga cyane kurusha ibindi byamamare" washakisha uri mu Bwongereza.

Ikigo McAfee cyatangaje ko cyapimye uburyo ibyo abantu bashaka kuri interineti byifitemo izina ry'icyamamare bifite linki cyangwa ibishamikiyeho bishobora kwerekeza ku mbuga zitizewe zateza akaga.

Mu mwaka ushize wa 2017, uwo mwanya wari ufitwe na Craig David, umuraperi w'Umwongereza.

Naomi Campbell ni we uri ku mwanya wa kabiri, nkuko bitangazwa n'ikigo McAfee

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Naomi Campbell ni we uri ku mwanya wa kabiri, nkuko bitangazwa n'ikigo McAfee

Umunyamideli Naomi Campbell ni we uri ku mwanya wa kabiri mu byamamare bishobora kugushyira mu kaga ubishakishije kuri interineti mu Bwongereza, nkuko bitangazwa n'ikigo McAfee, mu gihe mushiki wa Kim, Kourtney Kardashian, ari ku mwanya wa gatatu kuri urwo rutonde.

Ni urutonde ruriho abantu 10 b'ibyamamare.

Ruby Rose ni we uri ku isonga ku rutonde nk'urwo muri Amerika

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Ruby Rose ni we uri ku isonga ku rutonde nk'urwo muri Amerika

Umukinnyi wa filime Ruby Rose ni we uri ku isonga ku rutonde nk'urwo rwo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Raj Samani, ukuriye iby'ubuhanga bwa siyansi mu kigo McAfee cy'ubwirinzi bwo kuri interineti, yavuze ko abakora ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga bazwi ko bakoresha ibyamamare mu kugerageza kubeshya abakoresha imbuga za interineti ngo bapyonde kuri linki zibajyana ku mbuga zitizewe zabashyira mu kaga.

Mu byo izo mbuga zikoreshwa, harimo kwiba amakuru n'amagambo y'ibanga azwi nka passwords, mu Cyongereza.

Umuraperi Kem Cetinay ni we mugabo wenyine ugaragara kuri urwo rutonde mu Bwongereza

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umuraperi Kem Cetinay ni we mugabo wenyine ugaragara kuri urwo rutonde mu Bwongereza

Iki kigo McAfee cyatanze inama ku buryo bwo kwirinda kugwa mu kaga nk'ako kuri interineti.

Kivuga ko abantu bakwiye kureba videwo bizeye neza uwazishyize kuri interineti kandi barishye kugira ngo babone uko bazireba no gusoma amakuru ku mbuga zizewe.

Kinagira abantu inama yo guhorana uburyo bwo kurwanya virusi mu ikoranabuhanga bugezweho no guhora bavugurura porogaramu z'ikoranabuhanga bakoresha.