Ingona yo muri Nigeria y'imyaka 78 y'amavuko isengwa nk'ikigirwamana

Abavuzi gakondo bamaze igihe kirekire bemera ko iyi ngona ifite ububasha budasanzwe - cyane cyane mu gukiza abarwayi cyangwa guha urubyaro abagore bifuza gusama
Insiguro y'isanamu, Abavuzi gakondo bamaze igihe kirekire bemera ko iyi ngona ifite ububasha budasanzwe - cyane cyane mu gukiza abarwayi cyangwa guha urubyaro abagore bifuza gusama

Mu gace k'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, hari ingona y'imyaka 78 y'mavuko isengwa nk'ikigirwamana.

Abaturage bamwe batuye mu gace ka Oje kitaruye umujyi wa Ibadan, batura inkoko iki gikururanda kugira ngo amasengesho yabo yakirwe babone ibyo bifuza.

Iyi ngona imaze imyaka myinshi itunzwe n'umuryango wa Delesolu, nubwo bwose abo muri uyu muryango bo batemera ko ifite ububasha mu bya roho.

Raufu Yesufu, umukuru w'umuryango wa Delesolu, yabwiye BBC ati:

"Kubera ukwemera kwacu nk'abayisilamu, sinemera ko ifite ububasha."

Ariko yongeyeho ko abavuzi gakondo bamaze igihe kirekire bo bemera ko iyi ngona rwose ifite ububasha budasanzwe - cyane cyane mu gukiza abarwayi cyangwa guha urubyaro abagore bifuza gusama.

Yagize ati:

"Rero turabareka bakayigeraho bagasenga, bakajugunyira iyi ngona amaturo agizwe n'inkoko."

"Nguko uko byatangiye, none abantu na n'ubu bakomeje kuza."

"Banaza gusaba umusarani wayo cyangwa amazi yaho iba."

Yavuze ko umusarani wayo ndetse n'ayo mazi abo bavuzi gakondo bahita babikoresha babivanga n'indi miti gakondo, bizeye ko bizakiza indwara zitandukanye.