Muri Thailande "barasiganwa n'amazi" mu kurokora abari mu buvumo

Abasirikare n'abakozi bo mu bikorwa by'ubutabazi baranyura hafi y'amazi yamaze gukurwa mu buvumo bwa Tham Luang

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abasirikare n'abakozi bo mu bikorwa by'ubutabazi baranyura hafi y'amazi yamaze gukurwa mu buvumo bwa Tham Luang

Abakora mu bikorwa by'ubutabazi muri Thailande "barasiganwa n'amazi" y'imvura kugira ngo bashobore gukiza abahungu 12 n'umutoza wabo w'umupira w'amaguru baheze mu buvumo bwibasiwe n'imyuzure.

Byitezwe ko mu minsi iri imbere imvura nyinshi izatangira kugwa bigatuma aho amazi agera higira hejuru, bigashyira mu kaga agace k'ubu buvumo aba bahungu n'umutoza wabo babaye bahungiyemo.

Mu minsi micye ishize, akarere ka Chiang Rai ubu buvumo buherereyemo kari gafite umucyo.

Ubu noneho abakora mu bikorwa by'ubutabazi bari gutekereza ku buryo bwiza bushoboka iri tsinda ry'abaheze mu buvumo bashobora gukurwamo mu mahoro.

Mu kiganiro n'abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Guverineri Narongsak Osotthanakorn w'intara ya Chiang Rai yo mu majyaruguru ya Thailande yagize ati:

"Turimo gusiganwa n'igihe kugira ngo tubakuremo mbere."

Yongeyeho ati: "Ubu turi gusiganwa n'amazi."

Abakora mu bikorwa by'ubutabazi bafite impungenge z'uko byagenda mu gihe imvura nyinshi ivanze n'umuyaga izaba itangiye kugwa

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abakora mu bikorwa by'ubutabazi bafite impungenge z'uko byagenda mu gihe imvura nyinshi ivanze n'umuyaga izaba itangiye kugwa

Bwana Narongsak yavuze ko itsinda ry'abasirikare kabuhariwe ba Thailande bari kugenzura niba byashoboka kogana aba baheze mu buvumo bakabakuramo babanje kubambika imyenda yo kogana ibuza umuntu kurohama.

Yanavuze ko imirongo ya telefoni iri gushyirwa mu buvumo, nubwo bwose ubu itaragera aho aba bahungu baherereye kugira ngo batangire kuvugana n'imiryango yabo.

Ubu telefoni yindi iri kujyanwa mu buvumo, nyuma yaho iyabanje igwiriye mu mazi ikareka gukora.

Urugendo rwo kuva ku muryango w'ubuvumo ugera aho aba bahungu bari ubu ruri kumara amasaha 11 - ni ukuvuga amasaha 6 yo kubageraho n'amasaha 5 yo gusohokamo.