Trump yasabwe kudatandukanya abimukira n'abana babo

Ahavuye isanamu, Reuters
Umukuru w'akanama ka ONU gashinzwe kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu ku isi yasabye Leta zunze ubumwe za Amerika guhagarika icyo yise politiki mbi yo gutandukanya abana b'abimukira n'ababyeyi babo iyo bageze ku mipaka y'icyo gihugu.
Zeid Ra'ad Al Hussein ibyo yabivuze mu ijambo rye rya nyuma nk'umuyobozi w'ako kanama mu nama katangiye i Geneve izamara ibyumweru bitatu.
Yavuze ko ari akumiro karenze urugero gutekereza ko hariho leta ihohotera abana igamije guca intege ababyeyi babo.
Yasabye leta zunze ubumwe za Amerika guhita zihagarika politiki yazo yo gutandukanya ku ngufu abana n'ababyeyi babo.

Ahavuye isanamu, Reuters
Zeid Ra'ad Al Hussein yanasabye kandi Amerika byibura guhita ishyira umukono ku masezerano mpuzamahanga arengera umwana kugirango uburenganzira bw'ibanze bw'abana bose utitaye ko bafite ibyangombwa cyangwa se batabifite burengerwe n'amategeko ndetse na za politiki by'imbere mu bihugu.
Hagati aho Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko Abadage batishimiye abategetsi babo kubera ikibazo cy'abimukira.
Mu gihe ubutegetsi bwe bushyirwa mu majwi kubera gutandukanya abana b'abimukira n'ababyeyi babo, Trump yashinje ibihugu byo mu Burayi gukora ikosa rikomeye cyane mu kwemerera abimukira babarirwa muri za miliyoni kwinjira ku butaka bwabyo we agasanga ngo byarahinduye cyane umuco wabyo.

Ahavuye isanamu, Reuters
Ibi Trump abivuze nyuma yaho Laura Bush, umugore wa George Bush wigeze kuyobora amerika, anengeye cyane politiki ye yo gutandukanya abana b'abimukira n'ababyeyi babo igihe baza baturuka muri Mexique.










