Rwanda, indwara ikomeye y'"ubuganga" yibasiye uturere dutatu

Ministeri y'ubuhinzi irabuza ingendo z'amatungo ku mpavu iyo ari yo yose mu rwego rwo kurinda ko iyi ndwara yakwadukira n'uduce itarageramo.

Uturere dutatu two mu burasirazuba nitwo abatura Rwanda -n'amatunga yabo- bagabishwa ko bibasiwe n'indwara y"ubuganga" abahinga bita 'Rift Valley Fever'.

Utwo ni Kayonza, Kirehe na Ngoma turi mu burasirazuba bw'igihugu.

Ministeri ishinzwe ubuhinzi mu Rwanda yibutsa ko iyo ndwara inafata n'abantu. Kur'ubwo, ingendo z'amatungo zihagaritswe muri turere.

Ministeri ifatiye ku bizamini bya laboratoire yakoze

Iyi ndwara yibasira cyane inka ariko n'amatungo magufi nk'ihene n'intama ntiyarebera izuba .

Amatungo yafashwe arangwa no kuva amaraso mu mazuru.

kunanirwa kurisha no guhinda umuriro mwinshi ushobora kugera kuri dogere 40, ku zifashwe zihaka ho ziranaramburura .

Iri tangazo ryongera ho ko iyi ndwara y'"Ubuganga" iterwa na virus, igakwirakwizwa cyane n'imibu.

Ministeri y'ubuhinzi isaba aborozi kwiyambaza abavuzi b'amatungo mu gihe babonye ibi bimenyetso .

Gusa isaba n'abaganga b'amatungo kwitwararika cyane ntibakore ku itungo rirwaye cyangwa ryapfuye batambaye uturindantoki kuko iyi ndwara ifata n'abantu.

Iyi ndwara y'ubuganga ntiyari imenyerewe cyane mu Rwanda.

Mu duce imaze kugaragaramo, abaturage bahamagariwe kwirinda nk'uko babikora ku ndwara ya malariya bikiza ibihuru hafi y'aho batuye ndetse n'ibidendezi by'amazi bishobora lkuba indiri y'imibu.

Nubwo Ministeri y'ubuhinzi ivuga uturere 3 gusa, birashoboka ko iyi ndwara yaba yatangiye no kugera ahandi.

Nta mibare ihamye y'amatungo cyangwa abantu bamaze guhitanwa n'iyi ndwara yari yashyirwa ahagaragara.

Gusa ibinyamakuru bimwe bikoresha imbuga za internet byavuze ko inka zigera ku 100 zimaze guhitanwa na yo mu burasirazuba.

Ku maradiyo atandukanye atanga urubuga rwo guhamagara ku batura Rwanda, humvikanye abavuga ko mu turere twabo batangiye kubona amatungo agaragaza ibimenyetso by'iyi ndwara .

Nko mu karere ka Nyagatare katari kure y'utwashyizwe mu kato, hari abaturage bavuga ko amatungo yabo yapfuye cyangwa akaba arwaye agaragaza ibi bimenyetso.

Mu turere 3, iyi ndwara yagaragayemo mbere hamaze kugezwa inkingo n'imiti bitangwa ku buntu .

Ahubwo aborozi bahoraga bahanganye n'indwara y'uburenge gusa yo ntiyibasiraga ikiremwamuntu.