ihindagurika ry'ikirere: Macron avuga ko yizera ko Trump azagarura Amerika mu masezerano ya Paris

Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko yizera ko Donald Trump azagarura Amerika mu masezerano yo kurengera ibidukikije y'i Paris.

Ariko Bwana Macron avuga ko atazemera ibyo perezida Trump asaba ko ibyo Amerika yifuza byngera kuganirwaho.

Ibi yabitangarije televiziyo CBS mbere y'inama nkuru yiga ku ngamba zo kurengera ibidukikike iteganyijwe i Paris kuri uyu wa Kabiri.

Bwana Macron yanenze uburyo Leta Zunze Ubumwe zajyanwe mu masezerano mpuzamahanga bituma ayavamo.

"Amerika yasinye amaseze ya Paris. Birarakaje kuba yafata umwanzuro wo kuyavamo yonyine, kandi nta buryo bwo guhatira abandi kongera kujya mu biganiro kubera ko umuntu umwe yayavuyemo. Rwose ndisegura kubivuga ariko nta nyurabwenge ririmo."

Perezida Macron afite umurava wo kuyobora isi mu murongo wo kugabanya ubushyuhe bw'isi bukaguma ku gipimo cyiri hasi ya degere 2.

yabwiye CBS ko adashaka kuzashinjwa n'abazavuka mu gihe kiri imbere kuba yari azi ubukana bw'ihindagurika ry'ikirere ariko ntagire kinini abikoraho.