Urupfu rwa Papa Wemba: Abantu babarirwa mu bihumbi bitezwe kumwibuka i Kinshasa

Ibihumbi by'abafana ba Papa Wemba bategerejwe kwitabira umunsi wa mbere w'ibikorwa byo kumwibuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni mu rwego rwo guha icyubahiro umuririmbyi ukomeye wapfuye igitaraganya.
Umurambo we uruhukiye mu nyubako y'inteko ishinga amategeko mu murwa mukuru Kinshasa, uraza kujyanwa mu mujyi we yavukiyemo aho rubanda ruri buwusezereho. Papa Wemba azashyingurwa ku wa Gatatu.
Wemba uzwi nk'umwami w'injyana ya Rumba ya Congo, yaguye amarabira igihe yari arimo aririmba muri Cote d'Ivoire ahita apfa igitaraganya ku itariki ya 24 z'ukwa Kane.
Umunyamakuru wa BBC uri i Kinshasa, Maud Julien, aravuga ko amashusho menshi y'uyu muririmbyi w'icyamamare yamanitswe ku nzu y'inteko ishinga amategeko, 'Palais du Peuple'.

Abafana baturutse imihanda yose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, bategerejwe kwitabira ibikorwa byo kumwibuka ku mugaragaro biri butangizwe na perezida Joseph Kabila.
Umunyamakuru wacu aravuga ko ikidari cyubatswe imbere y'inteko ishinga amategeko kugira ngo abantu bataza gushobora kwinjira mu nteko baze kubona uko babyitegereza.

Ahavuye isanamu, AFP
Papa Wemba, wapfuye afite imyaka 66, yafatwaga nk'umuririmbyi wagize ijambo rikomeye mu gihe cye ku mugabane wa Afurika.
Yatangije injyana ya Congo izwi nka soukous, yakwirakwiye cyane ku mugabane wose.
Mu myaka ye 40 y'umuziki yakoranye n'abahanzi bakomeye ku isi nka Peter Gabriel na Stevie Wonder.










