Rwanda: Perezida Kagame yizeza ko abarundi n'abanyarwanda bazongera 'kubana uko bikwiriye'

Ahavuye isanamu, Instagram Paul Kagame
Perezida Paul Kagame yavuze ko intero y'ubutegetsi bw'u Rwanda ari uko 'aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga' kuko u Rwanda ari 'agahugu gato' kadafite umwanya wo kurwaniramo.
Perezida Kagame yavuze ano magambo ubwo yarahizaga abategetsi bashya baheruka gushyirwaho, abo nabo bakaba ari Minisitiri w'ibikorwa remezo, Hon Ernest Nsabimana na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya leta muri Minisiteri y'ibikorwa remezo, Hon. Patricia Uwase.
Yavuze ibi akomoza ku bibazo by'umutekano biterwa n'abitwaje intwaro muri DR Congo, mu ijambo kandi yavuzemo iby'umubano n'u Burundi, Uganda, intambara ya Cabo Delgado na Centrafrique.
Kagame yavuze ko ku mibanire n'u Burundi hari intambwe igenda iterwa, ati "mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza abarundi n'abanyarwanda babane uko bikwiriye."
Yavuze ko ikibazo cyari gishingiye ku mitwe itera u Rwanda kandi ko ibyo "turagenda tubyumvikanaho n'abarundi ngo turangize icyo kibazo burundu ababiri inyuma rero bazarushaho kugira ibyago."
Hagati aho ariko, u Burundi nabwo bushinja Perezida Kagame gufasha no kuba acumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015.
Ku kibazo ubutegetsi bwe bwagiranye na Uganda, Paul Kagame yavuze ko umupaka wa Gatuna wari warafunzwe kubera ubugizi bwa nabi bwakorerwaga abanyarwanda muri icyo gihugu.
Yahakanye avuga ko abagiriwe nabi muri icyo gihugu batari intasi z'u Rwanda, nk'uko abategetsi ba Uganda bagiye bashinja uruhande rw'u Rwanda.
Yavuze ko ubu umupaka wafunguwe kuko Uganda bari "batangiye gukora bigaragara ko bavanaho za nzitizi zatumye umupaka ufungwa".
Ku kuba umupaka wafunguwe utaraba nyabagendwa, yavuze ko abashinzwe kurwanya Covid ku mpande zombi bagomba kubanza gushyiraho "uburyo ibijyanye na Covid byakwitabwaho ku buryo bidatera ikibazo uruhande urwo ari rwo rwose."
'Umwanzi wacu aracyahari'
Avuga kuri DR Congo, Perezida Kagame yavuze ko "umwanzi wacu" uhamaze imyaka irenga 25 "aracyahari" ngo kuko ibikorwa byashyizweho byo kumurwanya bitarangiza icyo kibazo.
Atavuze ingabo za ONU mu mazina, yanenze ko igisubizo cy'ibibazo by'imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo kimaze gutwara miliyari mirongo z'amadorari ariko kidacyemuka.
Iby'umutwe wa FDLR avuga ko bishobora kugirana isano n'umutwe w'iterabwoba wa ADF hamwe n'umutwe wo muri Mozambique aho bohereje ingabo z'u Rwanda.
Ati: "Icyo mvuga ni uko duhora twiteguye guhangana na byo, niba ari ukuzabana na byo igihe cyose tuzabana na byo.
"Utwifurije intambara na yo turayirwana nta kibazo, dufite abanyamwuga bayo bayikora uko bikwiye haba hano haba n'ahandi.
"Cyane cyane ko turi agahugu gato, intero yacu ni 'aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga', ntabwo dutuma ugera hano… nta mwanya dufite wo kurwanira hano tuzarwanira aho intambara yaturutse."







