Rwanda: Bategereje ijambo rya leta ku biciro bya gaze byazamutse cyane

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Benshi mu batekesha gaze mu Rwanda batewe impungenge n'izamuka rikomeye ry'igiciro cyayo muri iyi minsi, leta iravuga ko iza guha umurongo iki kibazo bitarenze iminsi 10.
Abaturage batari bacye mu mijyi bamaze kumenyera gutekesha gaze nyuma yo gushishikarizwa na leta kureka inkwi n'amakara bituma amashyamba atemwa bikanangiza ibidukikije.
Ariko uburyo igiciro cya gaze giheruka kuzamuka birinubirwa na hafi ya buri wese uyitekesha.
Umugore umwe ati: "Mbere byari ibihumbi 14 cyangwa 15 ku [ipima] biro 12 none ejo bundi twayiguze 16,500."
Undi ati: "Iy'ibiro 15 twajyaga tuyigura ibihumbi 15 none igeze kuri 21,080. Bashyizeho [bongeyeho] menshi!".
Umucuruzi wa gaze i Kigali waganiriye na BBC ntiyashimye kuvuga impamvu y'izamuka ry'ibiciro, mu gihe urwego rw'abatumiza gaze mu mahanga ruherutse gutangaza ko rwifuza ko abayigura bakomeza kuba benshi.
Izamuka ry'ibiciro ku isoko mpuzamahanga niryo kenshi rivugwa nk'impamvu y'iryo zamuka ry'igiciro ku isoko ry'iwabo rigoye umuguzi wa nyuma ukeneye iyo gutekesha.
Gusa ngo u Rwanda ruracyafite ikibazo gikomeye cy'aho kubika gaze hatuma igihugu cyizigamira iyakoreshwa igihe kirekire.
Umuyobozi w'urwego rwa leta rw'imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Ernest Nsabimana, yavuze kuri radio y'igihugu ko hagiye gutangira kubakwa ibigega byabika nibura toni hagati ya miliyoni 8 na 9 za gaze.
Ibi ngo byatuma igihugu kigira ubushobozi bwo kubika iyakoreshwa igihe cy'amezi ane nta yindi itumijwe mu mahanga.
None ibiciro bizagabanuka?
Iki ni ikibazo cyavuzwe cyane ndetse kigera mu nteko ishingamategeko, mu mpera z'icyumweru gishize Minisitiri w'intebe Edouard Ngirente yabwiye inteko ko ari ikibazo gihangayikishije guverinoma.
Dr Ngirente yavuze ko yashinze itsinda ryo kugenzura ibiciro bya gaze no kumvikana n'abayitumiza kugira ngo bibe byagabanuka.
Yagize ati: "Twabanje kwiga neza uko 'value chain' ya gaze ikora kuva aho tuyikura kugera mu Rwanda, tukamenya inyungu buri muntu wese uri muri icyo gikorwa agomba kubona ngo binanize umuguzi uyikoresha.
"Turimo kubitunganya ku buryo imibare yose izaba yagiye hamwe ndetse n'umurongo watanzwe bitarenze iminsi 10."
Benshi bategereje cyane inkuru nshya ku biciro bya gaze, mu gihe hasigaye iminsi micye ku 10 Minisitiri w'intebe yatanze ngo leta igire icyo ivuga kuri iki kibazo.












