Ububiligi bwahaye u Rwanda kopi y'indirimbo, inanga n'ibindi byo mu majwi bibitse i Tervuren

Ahavuye isanamu, Rwanda Cultural Heritage Academy
Ambasaderi w'Ububiligi mu Rwanda yashyikirije ibintu bigizwe n'amajwi byafashwe kuva mu 1954 byari bibitswe mu nzu ndangamurage ya cyami iri i Tervuren mu Bubiligi, u Rwanda ruvuga ko iyi ari intambwe ya mbere yo kubagezaho n'ibindi byinshi bagifite.
Inteko y'Umuco y'u Rwanda yakiriye ibi bintu bibitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga ivuga ko ibi ari umurage w'amajwi n'indirimbo gakondo nyarwanda.
Ambasade y'Ububiligi ivuga ko ari amajwi 4,096 arimo indirimbo, inkuru n'ibindi .
Birimo ibihangano by'abahanzi ba cyera byafashwe ahanini n'abakozi b'Ababiligi mu bice bitandukanye by'igihugu, bigaragaza igihe byafatiwe n'ahantu byafatiwe mu Rwanda.
Ibihugu bimwe bya Africa, n'ibyo mu karere, bimaze igihe bisaba ibihugu byahoze bibikolonije kugarura ibintu biri mu murage wa Africa byasahuwe, byatwawe byemewe cyangwa bitemewe n'abari abakoloni.

Izindi nkuru wasoma:

Umwe mu bakozi b'Inteko y'Umuco utifuje gutangazwa, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ibyo ari indirimbo, inanga n'ibindi byinshi "bimwe biri mu kinyarwanda cya cyera bamwe bitakorohera kumva".
Inteko y'Umuco ivuga ko ibi bizashyirwa mu nzu ndangamurage y'u Rwanda kugira ngo buri wese ushaka kubigeraho no kubyumva abibone.
Mu nama mpuzamahanga yabaye mu 2018, Ububiligi bwagaragaje ubushake bwo gusubiza bimwe mu bintu ndangamurage bubitse by'ibihugu bwahoze bukoloniza.
Ububiligi bwakoze urutonde rw'ibintu by'u Rwanda biri mu nzu ndangamurage ya Tervuren bizasubizwa biciye mu bufatanye n'imishinga ihuriweho itandukanye.

Ahavuye isanamu, Reuters
Ibyo bigizwe n'ibintu nk'ibikoresho, amafoto, inyandiko, n'ibindi bibitse mu buryo bwa gihanga nk'ibi byatanzwe kuwa kane i Kigali.
Umukozi w'Inteko y'Umuco ati: "Iriya ni intambwe ya mbere hari n'ibindi byinshi bafite bagomba gusubiza u Rwanda."
Uyu mukozi avuga ko ibyatanzwe ubu ari ingenzi mu guha urugero urubyiruko no kubyigiraho mu by'umuco mu buhanzi n'ubuvanganzo.













