Rwanda: Ibi bicanwa byaba ari igisubizo ku makara asigaye ahenze cyane?

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Ikibazo cy'ingufu zo gutekesha kirushaho gukomera mu Rwanda ndetse rimwe na rimwe hari ababiteramo urwenya ko ushobora kubona ibiribwa ukaburara kubera kubura icyo ubitekesha.
Leta yashyize ingufu mu kurinda itemwa ry'amashyamba yari ageramiwe n'abatwikwa amakara cyangwa inkwi byo gutekesha, ibi byatumye ibi bikoreshwa na benshi mu Rwanda ubu bihenda cyane.
Izindi ngufu nka gas cyangwa amashanyarazi byifashishwa mu guteka ntabwo biraba ibya buri wese kubera igiciro cyabyo.
Germain Hirwa umushoramari mu gutunganya ibindi bicanwa byitwa 'briquettes' bikorwa mu ibarizo cyangwa umurama w'imbaho, avuga ko ubu buryo ari igisubizo kandi kidahenze.
Gusa hashize imyaka irenga 10 hari ibigo bitangije imishinga yo gukora za briquettes, ariko ingo nyinshi mu Rwanda ntiziriyumva muri ibi bicanwa bishya.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Ku isoko rya Rwamagana mu ntara y'Iburasirazuba, umugore ucuruza amakara mu tudobo aho kamwe kagura 500Frw, avuga ko amakara asigaye ahenze.
Ati: "Amakara twaranguraga 7,000 Frw ubu turayarangura 7,700 Frw gutyo, natwe rero tukayagurisha 9,000 Frw cyangwa 8,500Frw."
Mu karere ka Kayonza, undi mugore yabwiye BBC ko amakara ahenze ku buryo kenshi bimusaba kuyikopesha.
Ati: "…Guteka muri iyi minsi biragoye, abafite ubushobozi nibo bagiye bagura za ariya magaze (gas) nyine."
Germain Hirwa avuga ko yashoye imari igera kuri miliyoni 300 y'u Rwanda mu mushinga wo gukora za briquettes zo gutekesha zivuye mu murama/gasenyi w'imbaho. Ibi abona ari igisubizo.
Ati: "Akadobo k'amakara kagura 500Frw kandi ibyo gateka ntabwo bingana n'ibyo ikiro kimwe cya 250Frw cya briquette giteka."
Yongeraho ati: "Ibishyimbo nibyo biryo mu Rwanda bitinda gushya, ariko ikiro kimwe cya briquettes gihisha ibishyimbo kikanasaguka kikaba cyanateka n'ibindi biribwa."

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Ikigo Oak Investments Ltd gikora Gisubizo Briquettes ntabwo kiramara igihe kinini kandi abakeneye ibyo bicanwa benshi ntibarabimenya, gusa Hirwa avuga ko ubu buryo bwo guteka budahendutse gusa ahubwo bunarinda ibidukikije.
Ati: "Ibi bicanwa ni byiza…ntabwo byangiza ubuzima bwabo, ntibyangiza ikizerere nta n'imyotsi myinshi bitera, ni uburyo bw'imitekere busukuye."
Avuga ko uru ruganda ruri kureba cyane isoko ry'abantu bahurira hamawe ari benshi nk'amagereza n'ibigo by'amashuri n'ibya gisirikare.
Kuri abo hiyongeraho ingo nyinshi mu Rwanda zikenera buri munsi ibicanwa bishya bidahenze, mu gihe ibyo bamenyereye bigenda bihenda umunsi ku wundi.












