Rwanda -Ubumwe : Jean Damascene Bizimana uzayobora ministeri nshya ntavugwaho rumwe

Ahavuye isanamu, CNLG
Ministeri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu iherutse gushingwa yahawe Jean Damascene Bizimana wari umuyobozi wa Komisiyo yo kurwanya jenoside.
Iyi Ministeri ishinzwe mu gihe abategetsi b'u Rwanda bavuga ko ubumwe n'ubwiyunge bwagezweho ku rugero rurenga 90 % .
Ibi ariko binengwa n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ndetse bamwe bakavuga ko gushinga iyi Ministeri ari ikimenyetso cy'uko ubutegetsi buriho bwananiwe guhuza abanyagihugu nyuma ya jenoside.
Victoire Ingabire, umukuru w'ishaka DALFA - Umurinzi ritavuga rumwe n'ubutegetsi ariko ritaremerwa n'amategeko mu Rwanda, arashima ishyirwaho rya ministeri y'ubumwe n'ubwiyunge. Ariko avuga ko ubuyobozi bwayo budatanga icyizere cyo kugera ku nshingano zayo.
Avuga ati: "Twagaye ko bayishinze umuntu udashobora kugira ikintu na kimwe afasha Abanyarwanda kubumbatira ubumwe cyangwa kugera ku bwiyunge."
Jean Damascene Bizimana ni nde?
Bizimana Jean Damascene ahawe kuyobora iyi ministeri mu gihe hari hashize igihe abatari bake bibaza uzahabwa izi nshingano zikomeye nyuma y'ishingwa ry'iyo ministeri muri Nyakanga (ukwezi kwa karindwi).
Yari asanzwe ayobora komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside, akaba azwiho gukoresha imvugo ikarishye iyo avuga kuri iyi ngingo .
Ishingwa ry'iyi Ministeri itarahise ihabwa nyirayo na ryo ryavuzweho n'abatari bake dore ko bitari bisanzwe ko Ministeri ibanza gushyirwaho ngo izahabwe umuyobozi nyuma.
Nyuma y'itangazwa rye nka Ministri mushya, ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuze ko atazoroherwa n'izi nshingano zo guhuza Abanyarwanda. Hari abasanzwe banenga imvugo ze cyane cyane cyane abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari mu mahanga.
Ubwiyunge kuri 94%
Igiyeho kandi nyuma y'icyegeranyo cya Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge cyavuze ko Abanyarwanda bamaze kwiyunga ku rugero rwa 94% .
Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bo bavuga ko urugero rw'ubwiyunge rukiri kure cyane y'urugaragazwa muri iyi raporo. Kuri bo ndetse ngo kuba hashyizweho ministeri nshya igashingwa iki kibazo by'umwihariko n'icyemeza ko iyi ngingo igiteye ikibazo mu gihugu.
Victoire Ingabire avuga ati: "Navuga ko ubwiyunge bwo ntabwo twari dufite".
Yongeraho ati: "Twizeraga ko iyi ministeri bayishyiriyeho kugira noneho hatangire ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda kugera ku bwiyunge nyakuri".
Yamara avuga ko ibintu "babyishe" mu gushiraho umuntu "ataco azafasha kuko ngo "invugo ze zidafasha Abanyarwanda".
Izindi mpinduka
Uretse Bizimana wahawe iyi ministeri nshya hanagaragaye impinduka nto mu bagize Guverinoma .
Johnson Busingye wari ministri w'ubutabera yoherejwe guhagarira U Rwanda mu Bwongereza. Nta mpamvu y'zi mpinduka yatangajwe, ndetse nta n'umusimnbura we wavuzwe.
Itangazo ryavuye mu biro bya Ministri w'intebe rivuga izi mpinduka ryanemeje umuyobozi w'ikigo gishya gishinzwe ingufu za nuclear. Dr Fidele Ndahayo ni we ugiye kuba umuyobozi wacyo wa mbere.
Nta kiravugwa ku nshingano nyazo z'iki kigo. Ikizwi gusa n'uko ari umushinga ugiye gukorwa U Rwanda rubifashijwemo n'igihugu cy'Uburusiya .
Ubwo hatangazwaga bwa mbere ishingwa ry'iki kigo humvikanye amajwi akinenga. Umukuru w'ishyaka rirengera ibidukikije Franck Habineza yagaragaje impungenge ku ngaruka z'izi ngufu ku buzima bw'abantu ashingiye ku byagiye biboneka ahandi .










