Rwanda: Abubaka inzu z’ubucuruzi barasabwa guhindura imitekerereze

Kigali

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, 15% by'amagorofa yuzuye mu mujyi wa Kigali ntafite abakoreramo

Jean Claude Mwambutsa/BBC Gahuzamiryango - Kigali

Umujyi wa Kigali uvuga ko 15% by'inzu z'ubucuruzi no gukoreramo zuzuye mu mujyi nta bakiriya bo kuzikoreramo zifite, barasaba abubaka izi nzu guhindura imitekerereze mu kubaka.

Kigali ni umujyi wihuta mu bikorwa remezo cyane ubwubatsi bw'amagorofa maremare yo gukoreramo ibikorwa bitandukanye.

Gusa igiciro cy'ubukode kiri hejuru gituma zimwe muri izi nzu zitabona abazikoreramo, abazubaka bavuga ko icyo giciro kijyana n'ikiguzi kiba cyatanzwe mu kubaka.

Denis Karera umushoramari mu bwubatsi avuga ko hari n'izindi mpamvu zirimo uko inzu yubatse, umutekano wazo n'ibindi byatuma zimwe zitabona abazijyamo.

Gusa ati: "Iyo urebye neza ubu mu bwubatsi twarihuse, umuvuduko wacu wabaye mwinshi kurusha uw'abaza gufata ibiro".

Nubwo bimeze gutya ariko Umujyi wa Kigali ukomeza gusaba abashoramari kubaka inzu z'ubucuruzi ku bwinshi gusa ngo bakazubaka bitaye ku bintu bimwe na bimwe.

Fred Mugisha ushinzwe ishami ry'imiturire i Kigali avuga ko hari n'ikibazo cy'abubaka za 'etages' zifite amagorofa menshi ya 'parking' yo munsi, kandi ngo umujyi uri guteza imbere gutwara abantu muri rusange.

Ati: "Nta mpamvu yo kubaka izo 'basement' kuko ziramuhendera ubusa nawe ahende abaturage".

"Nibareke [abubatsi] dufatanye nabo tubereke imibare, tunafatanye n'abahanga nabo babereke uko inyubako zabo zakorwa".

Kigali

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umujyi wa Kigali usaba abashoramari mu bwubatsi kuwegera bagafatanya kureba inzu zikenewe

Uretse inyubako ndende zikorerwamo ubucuruzi n'ibiro,hari n'inzu zigezweho zo guturamo zizwi nka 'apartments' ziri kubakwa mu duce duharawe tw'umujyi wa Kigali.

Nubwo leta ivuga ko hari ingamba zo kugeza ku b'amikoro aciriritse kuri bene izi nzu biracyaboneka ko abashoboye ubukode bwazo cyangwa kuzigura ari abifite gusa.