Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Herbert Nitsch yaracubiye agera muri 253m mu mazi aca agahigo ku isi, yari ahapfiriye!
Umugabo witwa Herbert Nitsch mu buzima bwe yahoraga agerageza gucubira akagera kure hashoboka nta kintu kindi kimufashije guhumeka. Gusa umunsi umwe yari ahasize ubuzima.
Ati: "Abantu bakunda kumbaza ngo ese nabaho ntacubira? nanjye nkabasubiza nti 'ese mwe mwabaho mutarya?"
Herbert Nitsch yakuriye mu gihugu cya Autriche kidakora ku nyanja, ariko yaje gukunda amazi kurusha ifi.
Ubu niwe ufite umuhigo ku isi wo gucubira akagera kure cyane mu hasi mu mazi adakoresheje ibifasha guhumeka nk'uko abandi babikora.
Uyu mugabo ashobora guhagarika guhumeka iminota icyenda(9), afite umuhigo wo kugera muri 253m munsi y'amazi.
Ntawundi urabikora, nawe ntuzabigerageze niba utiteguye, ubu bamwita 'deepest man on Earth'.
Mu kiganiro na BBC Herbert yavuze ko ibyo akora ari ibintu bikomeye cyane kandi bishyira ubuzima mu kaga ndetse hari benshi bamaze kubisigamo ubuzima.
Ni ibintu bisaba igihe kinini cyane cyo kwitegura no kwitoza ndetse no gushirika ubwoba gukomeye.
Ibi bisaba kumenyereza ibihaha kwakira amazi menshi, umuntu mukuru ibihaha bye bishobora kujyamo ikigereranyo cya litiro enye (4L) z'amazi akamererwa nabi ariko ntapfe.
Herbert yaritoje ku buryo ibihaha bye bigera aho bishobora kwakira 14L z'amazi.
Mu 2007 Herbert yaracubiye agera kuri 214m mu mazi aragaruka aca umuhigo w'isi, mu 2012 mu Bugereki yarongeye agera kuri 253m.
Uko yabigezeho
Ati: "Nafunze amaso, mfata nkaho nta kintu kibaho kindi ku isi".
Ingorane ikomeye ni uko iyo ugeze hasi cyane uba utagishobora gukoresha umwuka uri mu bihaha, utagishobora no gusohora urimo.
Muri metero 250 umubiri uba uremerewe bikomeye, ibihaha biriyegeranya, amaraso akazamuka akava mu maguru no mu maboko akajya mu gituza kugira ngo kidashwanyuka.
Herbert yarakomeje arengaho izindi metero eshatu, ariko kuzamuka akagaruka ku butaka byari ikibazo.
Ari kuzamuka yataye ubwenge kubera kubura umwuka bikabije.
Kumera nk'uwasinze
Ati: "Iyo ucubiye cyane ugeraho wumva umeze nk'uwasinze. Ibi byatumye nanjye nsinzira ubwo nari ngeze kuri metero 80, kuri metero 26 nahise ntabarwa".
Mu gihe bakekaga ko yapfuye, abatabazi bihutiye kumufasha kugaruka mu buzima bamusubiza umwuka mu buryo bwitondewe kugira ngo adacikana.
Nubwo yari yaritoje kenshi n'abamufasha barabyitoje kenshi ariko kuri iyi nshuro byari bigoye kuko yageze kure kandi amara umwanya utari uteganyijwe ubuzima bwe bwagumye mu kaga.
Coma
Hebert bamutwaye mu ndege by'igitaraganya ku bitaro by'i Athens aho bagiye kugera yagiye muri Coma.
Abaganga bahise batangira kumufasha byihuse babwira umuryango we ko ubuzima bwe buri 'hagati y'urupfu n'umupfumu'.
Ati: Namaze iminsi irindwi muri Coma. Mu bihe bya mbere, ibintu bya vuba ndetse na bimwe bya kera sinashoboraga kubyibuka. Inshuti zanjye zimwe za hafi nari naribagiwe amazina yazo."
Abaganga bamubwiye ko bishoboka ko ashobora kutazongera kubasha kugenda ndetse ko ashobora kutazongera gucubira nanone. Ariko ntiyabyitayeho, ngo yari amenyereye abamubuza.
Yarongeye
Herbert agarutse mu buzima yasubiye mu mazi, ahera ku koga bisanzwe ngo agarure agatege.
Imyaka ibiri nyuma yo guca umuhigo wari umuhitanye, yarongeye atangira gucubira nanone.
Nubwo ubu atazongera gusubira mu marushanwa yo gucubira, afite imihigo y'isi 33 yo gucubira n'umwihariko wo kwitwa 'deepest man on earth'.
Nubwo yakize ariko aracyafite utubazo two gusobanya no kugenda gusa aracyacubira nk'umukino akunda.
Ati: "Mu mazi ibintu byose ni byiza. Mu mazi mba numva ndi nk'akana."