Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Bagarutse: Shakira na Jennifer Lopez bazaririmba ku mukino ukomeye
Ibyamamare muri muzika Shakira na Jennifer Lopez byemejwe ko ari bo bazaririmba muri 'concert' iba kiruhuko cyo hagati mu mukino wa Super Bowl, umwe mu mukino yanyuma ikomeye ku isi.
Uyu mukino n'ibirori biwubamo ni kimwe mu bikorwa birebwa n'abantu benshi ku isi, abarenga miliyoni 98 barebye umukino uheruka.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru w'Abanyamerika (NFL) ryatangaje ko aba bahanzi bazaririmba ku mukino wa Super Bowl uzaba tariki 02 z'ukwezi kwa kabiri 2020 kuri Hard Rock Stadium i Miami.
Ibirori bya muzika kuri uyu mukino bizaba biyobowe ku nshuro ya mbere na Roc Nation, kompanyi yashinzwe n'umunyamuzika w'icyamamare Shawn Carter "Jay Z".
Shakira na Jennifer Lopez 'barabiciye biracika' (bamamaye cyane) mu myaka ya 1990 no mu ntangiriro z'iki kinyejana turimo.
Bombi ni ibyamamare bikomoka muri Amerika y'epfo, nta ndirimbo bigeze bafatanya, ariko batangaje ku mbuga nkoranyambaga ibyishimo byo kuririmba kuri wa Super Bowl.
Shakira ukomoka muri Colombia yamenyekanye cyane ku isi mu 2006 mu ndirimbo ye 'Hips Don't Lie'. Afite ibihembo bitatu bya Grammy Awards.
Lopez we ni n'umukinnyi wa cinema, indirimbo ze nka "Love Don't Cost a Thing" zatumye abenshi ku isi bamumenya.
Yasohoye itangazo agira ati: "Ntegereje cyane icyo twebwe abakobwa tuzabereka ku rubyiniro (stage) runini cyane ku isi".
Shakira we yise aya mahirwe yo kuririmbira hano "inzozi nyazo za Amerika"
Umukinnyi wa 'American football' witwa Colin Kaepernick yarapfukamaga ubwo babaga baririmba indirimbo yubahiriza igihugu muri iyi mikino, agamije kwamagana irondaruhu ku birabura.
Perezida Trump yasabye ko we, kimwe n'abandi bamwiganye, bafatirwa ibihano. Kaepernick yahagaritse gukina kuva mu 2017 kugeza ubu.
Kubera ibi, amazina akomeye y'abahanzi nka Rihanna, P!nk na Cardi B bivugwa ko banze kuririmba ku mikino ya Super Bowl babisabwe.
'Concert' ya Super Bowl yarebwe cyane ni iyo mu 2015 yaririmbwemo n'umuhanzi Katy Perry yarebwe n'abantu miliyoni 120 ku isi.
Jennifer Lopez na Shakira bazageza hano?