Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umuhanzi Meddy avuga ko umukobwa w’inshuti ye atari fiancée
Umuhanzi wo mu Rwanda Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy hari abakunzi be bari bategereje ubukwe bwe n'umukobwa yerekanye mu gitaramo aherukamo i Kigali, gusa avuga ko atari fiancée nk'uko bamwe babifashe, kandi hari ibyo agihugiyemo.
Uyu muhanzi yabwiye BBC ko muri ibi bihe ahugijwe n'ibikorwa bya muzika, ategura gukora n'abahanzi bakomeye bo mu karere barimo na Diamond.
Avuga kandi ko ari kwitegura gufasha abahanzi bakizamuka mu Rwanda.
Meddy yemeza ko abo mu Burundi, igihugu yavukiyemo akanakuriramo, abarimo igitaramo kuva icyo yari ahafite umwaka ushize cyahagarikwa kubera impamvu avuga ko ari iz'umutekano.
Meddy wakoze indirimbo 'Slowly' igakundwa cyane, yemeza ko iby'ubukwe n'umukobwa wo muri Ethiopia bakundana yeretse abafana n'ababyeyi umwaka ushize bitari vuba kuko hari ibindi agihugiyemo.
Ati: "Ntabwo ari fiancée nk'uko bamwe babifashe kuko nta mpeta yanjye afite, ni 'girlfriend'".
Meddy avuga kandi ku buhanga abona ku muhanzi Nsengiyumva François ubu wamamaye mu Rwanda mu njyana gakondo.
Kanda HANO urebe videwo y'ikiganiro twagiranye.