Danemark yohereje mu Rwanda Wenceslas Twagirayezu uregwa ibyaha bya jenoside

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda bwemeje ko Wenceslas Twagirayezu yamaze koherezwa n'igihugu cya Denmark ndetse ko indege imutwaye itegerejwe i Kigali muri iri joro.
Wenceslas Twagirayezu ubu wujuje imyaka 50 yari umwe mu bayobozi b'ishyaka CDR mu gace ka Gisenyi aho akomoka.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwabwo rwa Twitter, ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda buvuga ko Bwana Twagirayezu akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, kurimbura imbaga n'ubwicanyi nk'ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Ubu ni ubwicanyi bwakorewe mu kigo cy'amashuri cya St Fidèle na Paruwasi Gatulika ya Busasamana byombi biri muri aka gace aho aregwa uruhare mu rupfu rw'abatutsi bagera ku bihumbi bitatu.
Inzira zo gusaba ko uyu mugabo yagarurwa mu Rwanda zatangiye mu mwaka wa 2014.
Gusa byasabye igihe kingana n'imyaka 4 kugira ngo yoherezwe kuko ukekwa yabanje kwiyambaza uburyo bwose bw'inkiko atambamira koherezwa mu Rwanda.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Wenceslas Twagirayezu abaye Umunyarwanda wa kabiri woherejwe n'igihugu cya Denmark nyuma ya Emmanuel Mbarushimana we wamaze gukatirwa igifungo cya burundu.
Wenceslas Twagirayezu yabaga mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001 ndetse akaba yari yaramaze no kubona ubwenegihugu bwacyo.
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buvuga ko bumaze kohereza mu mahanga inyandiko zigera kuri 800 zisaba ifatwa ry'Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside.
Benshi muri bo bari mu bihugu by'Afurika aho bitoroshye kubafata kuko bamwe bahinduye imyirondoro yabo, ahandi hakaba hatariho uburyo bwo gutahura aho batuye muri ibyo bihugu.










