Reba: Umuhango wo gushyingura abanyeshuri n'abakozi muri Iran
Muri Iran habaye umuhango wo gushyingura abanyeshuri n'abakozi bishwe mu gitero abategetsi ba Iran bavuga ko cyagabwe ku bufatanye bwa Amerika na Israel ku ishuri riri mu majyepfo ya Iran.
Abategetsi ba Irani bavuze ko abantu barenga 160 bishwe ku wa gatandatu ubwo Amerika na Israel byagabaga ibitero byinshi ku birindiro bya gisirikare bya Irani n’ubuyobozi bwabyo, bimwe bikibasira ishuri ry’abakobwa ryari mu mujyi wa Minab.
BBC News ntiyashoboye kwemeza ubwayo umubare w'abapfuye watangajwe n'abategetsi ba Iran.
Ishuri ryari riri hafi y'ikigo cy'umutwe w'ingabo wihariye wo mu ngabo za Irani witwa IRGC.
Igisirikare cy'Amerika cyavuze ko kirimo gusuzuma amakuru y’ibyabaye, mu gihe igisirikare cya Israel cyo cyavuze ko kitazi ibikorwa ibyo ari byo byose biri muri ako gace.



