Perezida wa Iran yavuze ko bateganya ‘kumena amaraso no kwihorera nk’uburenganzira’
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko kwica Khamenei ari “intambara yeruye ku bayisilamu, by’umwihariko abashiite, mu mpande zose z’isi”
Mu intangazo ryashyizwe ku rubuga rwa leta ya Iran kuri Telegram, Masoud yavuze ko Iran “iteganya kumena amaraso no kwihorera nk’uburenganzira n’inshingano yemerewe ku bakoze n’abatumye habaho iki cyaha cy’amateka.”
Yongeraho ko Iran “izakora ibishoboka mu kugera kuri iyo nshingano ikomeye”.
Perezida wa Iran ashyirwaho n’umutegetsi w’ikirenga w’iki gihugu kandi agafatwa nk’uwa kabiri inyuma ye, nubwo ububasha bwose buba bufite ahanini n’umutegetsi w’Ikirenga.
Hashyizweho umugaba w'ingabo mushya w'umutwe wa IRGC
Hagati aho ishami rikomeye ry’ingabo za Iran rizwi nka Iran Revolutionary Guards(IRGC) Corp ryashyizeho umugaba mukuru waryo msuhya, Ahmad Vahidi.
Ni nyuma y’uko Gen Mohammad Pakpour wari ukuriye IRGC yishwe mu bitero by’indege za Amerika na Israel ku wa gatandatu.
IRGC ni umutwe ufite ingafu zikomeye mu gisirikare, politike n’ubukungu bwa Iran, kandi itandukanye n’igisirikare gisanzwe.
Izindi nkuru wasoma: