Mu mafoto: Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Diego Maradona wapfuye ku myaka 60

Kuvuga ko yari anogeye ijisho kumureba arimo akina, ntabwo bisobanura neza uko yakinaga.

Diego Maradona yari intyoza mu mupira w'amaguru, akaba n'umuntu utavugwaho rumwe hanze y'ikibuga.

Muri Argentine hatangiye icyunamo cy'iminsi itatu, bibuka uyu wabaye igihangange mu mupira w'amaguru, wapfuye ku wa gatatu azize indwara y'umutima, afite imyaka 60.

Kuva iwabo muri Argentina kugeza ku byo yagezeho bikomeye mu Butaliyani, gutwara igikombe cy'isi ndetse no kuba imbata y'ibiyobyabwenge byavuyemo n'iherezo ry'umupira we, aya ni amwe mu mafoto agaragaza ubuzima bwe.