Abanyarwanda biga i Goma ubu bangiwe kujyayo ibyabo bizagenda bite?

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Abanyeshuri amagana bo mu mashuri y'incuke kugeza muri kaminuza bambuka umupaka buri munsi bava ku Gisenyi mu Rwanda bajya kwiga hakurya i Goma ubu ntibabyemerewe kuva umwaka w'amashuri mushya muri DR Congo watangira ku wa mbere. Bari mu rujijo.
Impamvu ni ubwoba bw'ikwirakwira ry'indwara ya Ebola iheruka kuboneka mu mujyi wa Goma mu minsi irenga 30 ishize.
Mu ntangiriro y'ukwezi kwa munani mu nama yahuje abaturage bahagarariye abandi ku Gisenyi n'abaminisitiri batatu, Minisitiri w'ubuzima w'u Rwanda yavuze ko baganiriye uko i Goma hajya hajyayo abantu bacye bagatumikira abandi.
Nyuma y'iyo nama ba minisitiri b'ubuzima b'u Rwanda na Congo bemeje ubufatanye mu kurwanya Ebola ariko hatabangamiwe urujya n'uruza rw'ubucuruzi n'imibereho y'abantu ku mipaka.
Siko byakozwe kuko urujya n'uruza rwaragabanyijwe cyane, hashyizweho amananiza anyuranye ku bambuka, abantu benshi bangirwa kwambuka nk'uko bambukaga mbere, kugeza ubu.
Mu kwezi gushize kwa munani hari abanyeshuri b'Abanyarwanda biga muri kaminuza i Goma babwiye BBC ko ubwo ayo mananiza yashyirwagaho bahisemo kuguma i Goma kuko batari bizeye kwemererwa gusubirayo nibataha mu Rwanda.
Icyo gihe ariko amashuri abanza n'ayisumbuye na za kaminuza zimwe bari mu biruhuko binini, umwaka mushya w'amashuri watangiye ku wa mbere w'iki cyumweru.
Kuva uwo munsi, abanyeshuri b'Abanyarwanda bajya kwiga hakurya i Goma babujijwe kwambuka kugeza ubu.
Kuki bajya kwiga i Goma?
Muri Congo bigisha mu Gifaransa mu gihe mu Rwanda ho amasomo atangwa mu Cyongereza, amashuri ya Ecole Belge na Ecole Française yigisha mu Gifaransa ari mu mashuri ahenze cyane mu gihugu.
Ababyeyi bavuga ko amashuri yigenga y'incuke n'abanza aciriritse ku Gisenyi umunyeshuri umwe asabwa kwishyura hagati ya 120,000Frw na 220,000Frw ku gihembwe.
Hakurya mu mujyi bifatanye wa Goma muri DR Congo bavuga ko amashuri nk'ayo bayabona ku giciro kiri hagati ya $60 (54,000Frw) na $100 (90,000Frw) ku gihembwe.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
'Bige Icyongereza, bige mu Rwanda'
Nyuma y'inama bagiranye n'ababyeyi bafite abana biga muri DR Congo, Uwampayizina Marie Grâce wari umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage yabwiye abanyamakuru ko ubutegetsi butagomba gushyira abana mu kaga bubohereza ahari Ebola.
Uyu mutegetsi - weguye ku mirimo ye ejo ku wa gatatu - icyo gihe yagize ati: "Ikigomba kurebwa mbere ni ubuzima bw'abana. Twashyizeho komite y'ababyeyi yo kureba uko twafasha aba bana".
Uyu mutegetsi avuga ko mu Rwanda hari amashuri aba banyeshuri bakwigamo - nubwo ari ayo mu Cyongereza - aho kujya i Goma.
Madamu Uwampayizina yagize ati: "Muri aya mezi asigaye [kugeza mu kwa mbere] abo bana baba bategurirwa kuzatangira umwaka utaha bazaba baramenye Icyongereza kibemerera kwiga mu Rwanda".
Bo bati 'ntibishoboka'
Ababyeyi bavuga ko bohereza abana babo kwiga i Goma kuko amashuri mu Rwanda ahenda, ko abana babo biga mu Gifaransa kandi hari amashami biga atari mu Rwanda.
Umwe mu babyeyi yabwiye BBC ati: "Nk'abana biga ikiganga [ubuvuzi], mu Rwanda nta kiganga gihari mu mashuri yisumbuye, kiri muri kaminuza kandi naho kirahenze. Niba umwana yari ageze mu wa kane w'ayisumbuye yiga ikiganga arajya mu rihe shami rindi kandi amenyereye ikiganga?"
Uyu mubyeyi avuga ko abategetsi babijeje kubashakira ibigo abana babo bakwigiramo ariko avuga ko bidashoboka ko babona ibigo muri aka kanya.
Undi agita ati: "Nibatureke tujyane abana ahangana n'ubushobozi bwacu, niba muri Congo njyanayo umwana ku mwaka wose nkishyura $80, mu Rwanda ikigo gihari cya macyeya ari 70,000 buri gihembwe! Urumva nzabigenza nte?"
None biragenda bite?
Mu gihe abategetsi bataratangaza ko Ebola itakiri icyorezo, bisa nkaho aba banyeshuri batazemererwa gusubira kwiga muri Congo.
BBC yagerageje kuvugana na minisiteri y'uburezi mu Rwanda ku kibazo cy'uburezi bw'aba banyeshuri, kugeza ubu ntibyakunda.
Kuri iki kibazo cy'uko bizagenda umubyeyi umwe yagize ati: "None se twakora iki ko turi munsi y'itegeko, abana turabicaza mu rugo nta handi dufite twabajyana".
Arakomeza ati: "Icyo dusaba leta nizane urwo rukingo bavuga ikingire abana maze bajye kwiga".










