Bigoranye, France yatsinze Nigeria mu gikombe cy'isi cy'abagore

Mu mikino ya nyuma mu matsinda mu gikombe cy'isi cy'abagore kiri kubera mu Bufaransa, ikipe y'iki gihugu yabaye iya mbere mu itsinda A nyuma ya penaliti yatewe kabiri bakabona intsinzi.

Penaliti ya mbere bahawe nyuma y'uko umusifuzi arebye ku mashusho ikosa ryakorewe umukinnyi Viviane Asseyi - yakubise ku giti cy'izamu, hari ku munota wa 79.

Gusa Chiamaka Nnadozie umunyezamu wa Nigeria w'imyaka 18 bavuze ko yari yarenze umurongo we maze iyi penaliti isubirwamo, aya mahirwe ya kabiri abafaransakazi ntibayahushije.

Nubwo Nigeria yatsinzwe kimwe ku busa ifite amahirwe menshi yo kuzamuka muri kimwe cya munani cy'irangiza nk'ikipe ya gatatu mu itsinda yitwaye neza.

Ubufaransa bwahushije amahirwe menshi yo gutsinda muri uyu mukino waberaga mu mujyi wa Rennes imbere ya Nigeria iri ku mwanya wa 38 ku rutonde rw'isi.

Corinne Diacre utoza ikipe y'ubufaransa yavuze ko abakinnyi be ntako batagize kuri uyu mukino wari ukomeye.

Thomas Dennerby umutoza wa Nigeria yavuze ko abakinnyi be ari 'intwari'.

Abajijwe kuri penaliti yatewe kabiri yagize ati: "Mbabwiye ibyo ndi gutekereza, ntabeshye bashobora kunyohereza iwacu, ibyiza ni uko nakwicecekera.

Yavuze ko ikipe ye yariho yihagararaho neza, igendera ku byo yayibwiye ariko igacibwa intege n'abatari babyishimiye.

Nigeria kuri uyu mukino yabonye ikarita itukura mbere yo guterwa na penaliti, muri uyu mukino yashimiwe kwitwara neza cyane mu kugarira izamu ryayo.

Guhera ku itariki ya mbere z'uku kwezi amategeko mashya ari gushyirwa mu ngiro arimo irivuga ko umunyezamu agomba nibura kuba ikirenge cye kimwe kitarenze umurongo wo mu izamu hagati mu gihe cyo gutera penaliti.

Iri tegeko niryo ryashegeshe Nigeria yari yihagaze mu buryo bushoboka maze Penaliti igaterwa kabiri, abafana bagera ku 28,267 bari kuri sitade ya Rennes bagaragaje ko batabyishimiye.

Nigeria igomba gutegereza niba izagira amahirwe yo kuzamuka nk'iya gatatu yitwaye neza kuko yatsinze umukino umwe. Iheruka muri 1/8 cy'aya marushanwa mu 1999.

Mu yandi makipe yari ahagarariye umugabane wa Afurika ; Afurika y'epfo yaraye itsinzwe 0 - 4 n'Ubudage ihita isezererwa, naho Cameroun izakina na New Zealand kuwa kane ireba ko yaba iya gatatu mu itsinda E,

Amakipe amaze kugera muri 1/8 kugeza ubu ni:

Ubwongereza, Ubutaliyani, Ubudage, Ubufaransa, Ubuholandi, Canada, Sweden, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubuyapani, Ubushinwa, Espagne, Ubushinwa.