Anthony Joshua na Andy Ruiz Jr bazasubira mu mpera y’uyu mwaka

Ahavuye isanamu, Getty Images
Eddie Hearn ushinzwe ibikorwa by'umuteramakofe Anthony Joshua yatangaje ko we na Andy Ruiz Jr bazongera bagaterana amakofe mu wundi mukino mu kwezi kwa 11 cyangwa ukwa 12 uyu mwaka.
Ku wa gatandatu ushize, Andy Ruiz Jr yatunguye abakunda uyu mukino ku isi atsinda Anthony Joshua akamwambura imikandara itatu y'imihigo y'umuteramakofe wa mbere ku isi mu baremereye.
Ruiz, Umunya-Mexique wavukiye muri Amerika, yatsinze Joshua mu gace (round) ka karindwi gusa k'umukino wabahuje waberaga kuri sitade ya Madison Square Garden i New York.
Nkuko Hearn abivuga, gukina undi mukino byari mu masezerano aba bateramakofe bagiranye.
Hearn yemeje ko nyuma yo kuganira n'umukinnyi n'umutoza we bemeye ko umukino wundi uzaba mu kwezi kwa 11 cyangwa cya 12 ahantu hazatangazwa mu gihe cya vuba.
Anthony Joshua, Umwongereza w'imyaka 29 y'amavuko, ni we wari uwa mbere ku isi mu baremereye. Ruiz yamukubise amafofe aremereye amutura hasi inshuro enye muri uyu mukino.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Nyuma y'uyu mukino, Joshua yagiye gusuzumwa niba nta gukomereka imbere mu mutwe yagize muri uku gutsindwa kwe kwa mbere mu mikino 23 mpuzamahanga amaze gukina.
Ruiz na we w'imyaka 29 y'amavuko, yagize amahirwe yo gukina na Joshua kuko uwagombaga guhura na we, Jarrell Miller, basanze yarakoresheje ibiyobyabwenge.
Ruiz ukinira igihugu cya Mexique nubwo yavukiye muri Amerika, mbere y'uyu mukino yari yemeye ko igihe icyo ari cyo cyose bakwifuza undi mukino na Joshua azawukina.
Joshua abajijwe niba atekereza kuzakina n'ibihangange Deontay Wilder na Tyson Fury, yatangaje ko ubu ikimushishikaje ari umukino wundi na Ruiz kugira ngo yisubize umwanya we.










