Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
U Rwanda rwamaganye “amagambo rutwitsi” ya Ndayishimiye
Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaganye “amagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurika” ivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavugiye i Kinshasa muri DR Congo.
Mu kiganiro n’urubyiruko ku cyumweru i Kinshasa, Ndayishimiye yanenze abategetsi b’u Rwanda ko bafasha “imitwe ihungabanya akarere”.
Ndayishimiye yavuze kandi ko “ari ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage b’u Rwanda nabo nyine batangiye kotsa igitutu”, yongeraho ati: “Ndibaza ko n’urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera kuba imfungwa mu karere”.
Mu itangazo, Leta y’u Rwanda yavuze ko Perezida Ndayishimiye yavuze “ibirego byinshi bidafite ishingiro kandi rutwitsi bigamije gucanishamo Abanyarwanda bikanashyira mu kaga amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”
Leta y'u Rwanda ivuga ko “biteye ikibazo” kuba uwariwe wese yagerageza “guhamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika leta”, rikongeraho riti: “Ariko noneho kuba umuyobozi w’igihugu gituranyi ari we ukoze ibyo…ni ukutigengesera gukabije kandi ni ukunyuranya kugaragara n’ihame shingiro ry’ubumwe bwa Afurika.”
Ubutegetsi bwa Gitega bwongeye kureba nabi ubwa Kigali kuva mu mpera z’umwaka ushize aho bashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara wagabye igitero cyiciwemo abantu mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bw’u Burundi.
Leta y’u Rwanda yavuze ko ntaho ihuriye n’icyo gitero. Leta y’u Burundi nyuma yafunze imipaka y’ubutaka ihana n’u Rwanda.
Inzobere za ONU zishinja igisirikare cy’u Burundi gufatanya mu buryo bunyuranye n’ubuzwi n’ingabo za DR Congo mu mirwano n'umutwe wa M23, izo nzobere kandi zishinja igisirikare cy’u Rwanda gufasha M23.
Mu gihe impande zombi zihakana ibi, abasesenguzi bamwe bavuga ko aho Gitega na Kigali bihagaze mu ntambara mu burasirazuba bwa Congo bishobora kuba ari imwe mu mpamvu z’uko ibintu byifashe ubu hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko “nta nyungu ifite mu guteza amakimbirane n’abaturanyi”, kandi ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere no hanze yako mu gushaka amahoro n’iterambere.