MONUSCO ivuga ko nta perereza riri gukorwa ku mukuru wayo Bintou Keita wasezeye akazi mbere y'igihe

Umuvugizi w'ubutumwa bwa MONUSCO yemeje ko Bintou Keita, Umuyobozi Mukuru wabwo, azava ku mirimo ye mu mpera z'uku kwezi kw'Ugushyingo, aho kuba muri Gashyantare umwaka utaha wa 2026 nk'uko byari biteganyijwe mbere.

Ndeye Khady Lo umuvugizi wa MONUSCO yavuze ko icyo ari icyemezo Keita yafashe ku giti cye.

Ibi bibaye nyuma y'inkuru zimaze iminsi zivuga ko Bintou Keita yaba arimo gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho.

Mu itangazo ryasohowe na MONUSCO, bashimangiye ko nta perereza ririmo gukorwa ku muyobozi wayo ko yewe nta n'ibihano by'imyitwarire yafatiwe nk'uko byakomeje kuvugwa.

Itangazo rinibutsa ko Umuryango w'Abibumbye ugendera ku mahame yo kutabogama no kwigenga mu bikorwa byawo byose.

Nyuma yo kuva ku mirimo kwa Keita, ubuyobozi bwa MONUSCO buzashyirwa mu maboko y'abahagarariye Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye babiri.

Umwe ushinzwe kurengera abaturage no kuyobora ibikorwa (Protection and Operations), undi ushinzwe ibikorwa byo guhuza gahunda n'ubutabazi (Coordination résidente et humanitaire).

Iri tangazo rivuga ko ubu buryo buzakomeza kubahirizwa kugeza igihe Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye azashyiraho undi muyobozi mushya.

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko mu gihe cy'imyaka hafi itanu Keita yayoboye MONUSCO "mu bihe bikomeye cyane" ku gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Okapi ivuga ko Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye yashimiye byimazeyo umurava n'ubuyobozi bwa Madamu Keita mu gihe amaze ku mirimo ye.

Uruhande rw'u Rwanda rwagiye rushinja Keita kubogamira kuri DRC mu makimbirane n'u Rwanda. Bakamushinja kuba umwe mu babangamiraga ubwumvikane bw'ibihugu byombi ku mpamvu zitavugwaho rumwe.

Mu gihe Keita kandi yayoboraga Monusco, havuzwe ko yananiwe kugera ku ntego yo kubungabunga amahoro muri DRC ku buryo bwuzuye.

Ingabo za MONUSCO zagiye zishyirwa mu majwi mu gushyigikira abahungabanya umutekano, no kwigira mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kurusha kubungabunga amahoro.

Monusco yo ivuga ko yishimira umusaruro Keita yatanze, kuko ibyo yari ashinzwe yabikoze neza.

Ubutumwa bwa MONUSCO bwagombaga gufunga mu Ukuboza(12) uyu mwaka wa 2025.

Bintou yasezeye ku mirimo ye mu gihe kuri uyu wa kane hateganyijwe inama y'akanama gashinzwe umutekano ku isi muri ONU igamije kongerera MONUSCO undi mwaka umwe kugeza mu Ukuboza 2026.

Bintou Keita ni muntu ki?

Bintou Keita yavukiye muri Guinée mu mwaka wa 1958.

Yize muri Kaminuza ya Paris II (Université de Paris II) aho yakuye impamyabumenyi mu bukungu bw'imibereho (économie sociale).

Nyuma yaho, yakomereje amasomo muri Kaminuza ya Paris IX (Université de Paris IX), aho yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu mu buyobozi n'imicungire y'ibigo (administration et gestion des entreprises).

Bintou Keita afite ubunararibonye burenze imyaka 30 mu bikorwa byo kubaka no kubungabunga amahoro, umutekano, iterambere, ubutabazi n'uburenganzira bwa muntu, cyane cyane mu bihugu biri mu ntambara cyangwa byavuye mu ntambara.

Keita yatangiye gukorera Umuryango w'Abibumbye (ONU) mu 1989.

Mu myaka yakurikiyeho, yakoze mu myanya itandukanye y'ubuyobozi n'amasomo y'ubunararibonye muri UNICEF — Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana.

Yakoreye UNICEF mu bihugu bitandukanye birimo: Tchad, Repubulika ya Kongo, Madagascar, Cap-Vert, u Rwanda, u Burundi, no ku cyicaro gikuru cy'uyu muryango.

Kuva muri Mutarama(1) 2019 kugeza ubwo yagenerwaga inshingano muri MONUSCO, yari Umwungirije w'Umunyamabanga Mukuru ushinzwe Afurika mu ishami rishinzwe Ubufatanye mu Kubaka Amahoro (Departments of Political and Peacebuilding Affairs and Peace Operations).

Mbere yaho, hagati ya 2017 na 2018, yari Umwungirije w'Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro (Peacekeeping Operations).

Hagati ya 2015 na 2017, Keita yabaye Umuyobozi Wungirije w'Intumwa y'Umuryango w'Abibumbye n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Sudani (UNAMID).

Mbere yaho yari Umuyobozi w'ibikorwa byo guhangana n'icyorezo cya Ebola muri Sierra Leone, kuva muri Gashyantare(2) kugeza mu Ugushyingo(11) 2015.

Kuva muri 2007 kugeza 2010, yabaye Umuhuzabikorwa Wungirije w'Intumwa y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Burundi (BINUB – Bureau intégré des Nations Unies au Burundi).