Abandi banyeshuri bo muri Sudan bageze mu Rwanda gukomeza amasomo ya kaminuza

Abanyeshure bo muri Sudan baje kwiga mu Rwanda, Kanama 2023,
Insiguro y'isanamu, Itsinda rya mbere ry'abanyeshuri bo muri Sudan ryageze mu Rwanda mu ntangiriro z'ukwezi kwa munani
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Itsinda ry’abanyeshuri bakomoka muri Sudan ryakiriwe ku wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda iri mu mujyi wa Huye, aho bagiye gukomereza amasomo yabo y’ubuganga.

Aba banyeshuri bageze mu Rwanda ni abagombaga gutangira umwaka wa mbere w’ubuganga muri Kaminuza izwi nka University of Medical Sciences and Technology.

Aba banyeshuri baje mu Rwanda kuhakomereza amasomo nyuma y’aho kaminuza yabo igabiweho igitero n’abarwanyi.

Iki kibaye icyiciro cya kabiri kuko aba mbere bageze mu Rwanda mu ntangiro z’ukwezi kwa munani.

Nk’uko byatangajwe na televiziyo y’igihugu, itsinda ry’abanyeshuri 200 ryakiriwe kuri uyu wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryayo ry’ubuganga rikorera mu mujyi wa Huye (mu ntara y’amajyepfo).

Ni abanyeshuri bavuye muri Kaminuza yigisha iby’ubuvuzi – University of Medical Sciences and Technology (UMST). Iyi Kaminuza yamaze kwigarurirwa n’abarwanyi bayihinduye ibirindiro nk’uko byemezwa n’abayobozi bayo.

Kuva mu kwezi kwa kane, igihugu cya Sudan kiri mu ntambara hagati y'aba jenerari babiri: Abdel Fattah al-Burhan, umukuru w'ingabo z'igihugu (Sudanese Armed Forces, SAF) na Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti, umukuru w'ingabo z'umutwe witwara gisirikare uzwi nka Rapid Support Forces (RSF).

Aba banyeshuri bagomba gutangira umwaka wa mbere, bakazigira mu Rwanda hashingiwe ku masezerano Kaminuza yabo yagiranye n’iy’u Rwanda.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Aba banyeshuri bazigishwa n’abarimu biganjemo ababigishaga iwabo, Kaminuza y’u Rwanda yo ikaba igomba kubaha aho bigira gusa.

Iri tsinda ry’abanyeshuri rije rikurikira irindi ryageze mu Rwanda mu ntangiro z’ukwezi kwa munani.

Aba banyeshuri 160 bari mu mwaka wa nyuma w’amasomo na bo byari biteganijwe ko bagomba kumara amezi umunani mu Rwanda.

Byari biteganyijwe ko Kaminuza y’u Rwanda ibafasha ibaha aho kwimenyerereza umwuga ndetse n’aho bakorera imyiteguro ya nyuma yo gusoza amasomo.

Nyuma yo kurangiza amasomo, aba banyeshuri bagomba gusubira iwabo cyakora ngo birashoboka ko hagira n’abagerageza amahirwe yabo mu Rwanda.

Ubwo abanyeshuri ba mbere bageraga mu Rwanda, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya UMST, Prof Mamoun Mohamed Homeida, yavuze ko Kaminuza yabo yasabye kuza mu Rwanda kuko inyubako zayo zigaruriwe n’abarwanyi bahahinduye ibirindiro byabo.

Yavuze ko abanyeshuri b’iyi Kaminuza batatanye kubera iyi ntambara ndetse bamwe bakaba batarabona amahirwe yo gukomeza amashuri.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Kaminuza y’igihugu ivuga ko yemeye kwakira aba banyeshuri mu rwego rw’ubutabazi, cyakora ngo nta cyo izahindura kuri gahunda yabo y’amasomo.