Sudan - Rwanda: 160 baje kurangiriza amasomo yabo i Kigali kubera intambara

Abanyeshure bo muri Sudan baje kurangiriza amasomo mu Rwanda kubera intambara mu gihugu iwabo, August 2023
Insiguro y'isanamu, Abo banyeshuri 160 biganjemwo abakobwa
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango, i Kigali

Abanyeshuri 160 bo muri Kaminuza yigisha ubuganga (University of Medical sciences and Technology - UMST) muri Sudan bagiye gukomereza amasomo yabo mu Rwanda nyuma y’aho Kaminuza yabo yigaruriwe n’abarwanyi mu ntambara iri kuba muri icyo gihugu.

Bamwe bahageze mu rukerera uyu munsi, abandi bahageze ku wa kabiri bari kumwe n'abigisha babo.

Aba banyeshuri bari mu cyiciro cya nyuma cy’amasomo bagomba kumara amezi 8 mu Rwanda kugira ngo babe barangije amasomo.

Mu Rwanda aba banyeshuri bazakomeza kwiga gahunda bakurikiraga mu gihugu cyabo n'abigisha babo nyene ariko banimenyereze umwuga wo kuvura mu bitaro bitandukanye bya Kaminuza y’U Rwanda.

Dina Abdalrahim Obaid
Insiguro y'isanamu, Dina Abdalrahim Obaid

Dina Abdalrahim Obaid ni umukobwa wari ugeze mu mwaka wa nyuma w’amasomo y’ubuvuzi ugomba kuyarangiriza mu Rwanda.

Yaje mu Rwanda nyuma y’aho Kaminuza ye yigaruriwe n’abarwanyi, ubu bakaba barayihinduye ibirindiro byabo.

Avuga ati: ''Urugendo rwacu ntirwatworoheye kubera akaga k’intambara yarogoye amasomo yacu.

''Gusa turashima ko twabonye icyizere cy’umucyo, duhabwa ubuhungiro mu Rwanda kandi tukemererwa kuhakomereza amasomo yacu.’’

Naho umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ubuvuzi muri Sudan, Prof. Mamoun Mohamed Ali Homeida, avuga ko intambara yatatanyije abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ayoboye, abenshi bakaba bari mu bihugu bitandukanye badafite amahirwe yo gukomeza amasomo.

Prof Mamoun Mohamed Ali Homeida
Insiguro y'isanamu, Prof Mamoun Mohamed Ali Homeida, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ubuvuzi muri Sudan

Avuga ko basabye kuza mu Rwanda kuko inyubako za Kaminuza zigaruriwe n’abarwanyi, ubu zikaba zarahindutse ibirindiro byabo.

''Twasabye kuza mu Rwanda kuko twabonye ko abanyeshuri bazatakaza igice cy’ubuzima bwabo mu gihe intamabra yaba ikomeje. Ni ngombwa ko abantu bakomeza kwiga no mu gihe cy’intambara kuko iyo irangiye haba hakenewe abantu bo kubaka igihugu''.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ku bijyanye n’imibereho y’aba banyeshuri mu Rwanda, Prof. Homeida avuga ko itazabagora kubera ko Abarabu bagira umuco wo gufatanya kandi n’U Rwanda rukaba rwaremeye kuborohereza rubaha aho bigira, rukanabemerera kwimenyereza mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’U Rwanda Didas Kayihura avuga ko U Rwanda rwishimiye gufasha aba banyeshuri kugera ku nzozi zabo.

Ku bijyanye n’amasomo, Kayihura avuga ko bazakurikira gahunda bari bafite muri Sudan, bakoroherezwa gusa kwifashisha ibitaro bya kaminuza bimenyereza umwuga.

Nyuma y’amezi 8, biteganijwe ko aba banyeshuri bazaba barangije amasomo yabo.

Bashobora guzasubira iwabo mu gihe amahoro yaba yagarutse ariko ngo hari n’abashobora kuzageragereza amahirwe yabo mu Rwanda.

Uhagarariye Sudan mu Rwanda, Ali Mohamed Ali, avuga ko aba banyeshuri biganjemo abakobwa bagize amahirwe kwakirwa mu Rwanda kuko ari igihugu gishyize imbere uburenganzira bw’igitsina-gore .