Igisirikare cya Burkina Faso cyashinjwe kwica abasivile barenga 100 mu 'itsembatsemba'

Abasirikare ba Burkina Faso bambaye imyenda yijimye ya gisirikare

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ibitero by'intagondwa byarakomeje muri Burkina Faso nubwo igisirikare cyari cyasezeranyije guhashya inyeshyamba
    • Umwanditsi, Basillioh Rukanga
    • Igikorwa, BBC News

Raporo nshya y'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) ivuga ko abasivile nibura 130 bishwe n'ingabo za leta ya Burkina Faso hamwe n'umutwe witwaje intwaro ufatanya na zo muri Werurwe (3) uyu mwaka hafi y'umujyi wa Solenzo mu burengerazuba bw'igihugu.

Iyi raporo ivuga ko iryo "tsembatsemba", ryakurikiye igikorwa cya gisirikare (opération) cy'umutwe w'ingabo zihariye za Burkina Faso, cyavuyemo impfu z'abasivile benshi ndetse no guta ibyabo kw'abaturage bo mu bwoko bw'aba Fulani.

Aba Fulani ni aborozi, biganjemo abayisilamu, leta ya Burkina Faso ikunze gushinja gushyigikira intagondwa zigendera ku mahame akaze y'idini rya Isilamu – ikirego abakuriye ubwo bwoko bahakana.

Hafi 40% by'ubuso bwa Burkina Faso bugenzurwa n'imitwe ifitanye isano n'umutwe wa al-Qaeda hamwe n'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) ikorera mu karere ka Sahel muri Afurika y'uburengerazuba.

Ibitero, byiciwemo abantu babarirwa mu bihumbi naho abandi babarirwa muri za miliyoni bagata ibyabo, byarakomeje nubwo abategetsi bashya ba gisirikare b'iki gihugu bari basezeranyije guhashya inyeshyamba.

Mbere y'itangazwa ku wa mbere ry'iyi raporo ya HRW, hari amakuru yavuze ko habaye ibindi bitero by'intagondwa mu mpera y'icyumweru gishize, byiciwemo bikanakomerekeramo abasirikare n'abasivile babarirwa muri za mirongo.

BBC ntiyashoboye kwemeza ayo makuru ndetse abategetsi bafite akamenyero ko kutagira icyo bavuga ku bitero bitangazwa by'intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu.

BBC yasabye leta ya Burkina Faso kugira icyo ivuga kuri iyi raporo ya HRW ariko nta cyo yasubije.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu mwaka ushize, ubwo leta ya Burkina Faso yavugaga ku yindi raporo ya HRW, yavuze ko "nta shingiro" ifite. Iyo raporo y'icyo gihe yari yashinje abasirikare gukora "itsembatsemba" ryiciwemo abaturage 223 bo mu cyaro.

Icyo gihe leta ya Burkina Faso yanavuze ko ibirego ibyo ari byo byose by'ihonyorwa ry'uburenganzira bwa muntu ryakozwe "mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba" byakozweho iperereza ryimbitse.

Umuryango HRW uvuga ko wabajije ababibonye, intagondwa, abanyamakuru n'abo mu miryango itegamiye kuri leta, ndetse usesengura videwo zatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo ugere ku byo watangaje muri iyi raporo yawo nshya ijyanye n'uruhare rw'igisirikare mu bwicanyi bwo muri Werurwe.

Mbere, HRW yari yavuze ko igisirikare "cyagize uruhare" muri ubwo bwicanyi, ishingiye kuri videwo zari zirimo zihererekanywa ku mbuga za interineti zigaragaza abantu babarirwa muri za mirongo bapfuye n'abakomeretse, nubwo ibyo yari yatangaje icyo gihe bitari ntakuka.

Ubu noneho HRW ivuga ko ubundi bushakashatsi "bwatahuye ko igisirikare cya Burkina Faso cyakoze ubu bwicanyi bwo mu kivunge bwakorewe abasivile b'aba Fulani".

HRW yongeraho ko abandi basivile nibura 100 bishwe mu kwezi gushize mu bitero byo kwihorera byagabwe n'imitwe y'intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu, ku bo zibona ko bafasha igisirikare.

Raporo ya HRW igira iti: "Ubwicanyi bwo mu kivunge bukorwa ku basivile [bukozwe] n'inzego zishinzwe umutekano za leta, intagondwa n'imitwe yitwaje intwaro igendera ku mahame akaze ya kisilamu ni ibyaha byo mu ntambara ndetse bishobora kuba ari n'ibindi byaha by'agahomamunwa."

Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu washishikarije leta gukora iperereza no gucira imanza abantu bose bakoze ibi byaha.

Ibi bibaye mu gihe umukuru w'agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim Traoré, yasubiye mu gihugu avuye i Moscow mu murwa mukuru w'Uburusiya, aho ku wa gatanu yahuye na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin bakaganira ku bufatanye hagati y'ibihugu byombi no ku mutekano mu karere ka Sahel.

Kuva igisirikare cyafata ubutegetsi, Burkina Faso yateye umugongo Ubufaransa bwahoze buyikoloniza, yerekeza amaso ku Burusiya ku bijyanye n'ubufasha bwo guhashya inyeshyamba zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.