Burkina Faso: Ubufaransa bwemeye kuhavana ingabo zabwo mu kwezi kumwe

Aba ni abasirikare b’Ubufaransa mu Kanama(8) 2022 bazinga ibendera ry’igihugu cyabo ngo bave muri Mali aho ubutegetsi bwaho bwabirukanye

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Aba ni abasirikare b’Ubufaransa, muri Kanama(8) 2022, bazinga ibendera ry’igihugu cyabo ngo bave muri Mali aho ubutegetsi bwaho bwabirukanye

Ubufaransa bwemeye kuvana ingabo zabwo muri Burkina Faso mu gihe cy’ukwezi kumwe, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa.

Muri iki cyumweru nibwo ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Burkina Faso bwamenyesheje Ubufaransa ko bugomba kuvana ingabo zabwo muri iki gihugu, kandi ko busheshe amasezerano yose ya gisirikare ibi bihugu byari bifitanye.

Burkina Faso irimo itsinda ry’ingabo zidasanzwe ryitwa Sabre rigizwe n’abasirikare b’Abafaransa bagera kuri 400.

Ubu bagomba kuva muri iki gihugu bitarenze impera za Gashyantare(2) naho ibikoresho byabo byose bikahava bitarenze Mata(4), nk’uko AFP ibivuga.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko yatunguwe n’iki cyemezo cya leta y’inzibacyuho ya gisirikare iri ku butegetsi i Ouagadougou.

Kuwa mbere, umuvugizi wa leta ya Burkina Faso, Jean-Emmanuel Ouedraogo, yavuze ko ibi bidasobanuye iherezo ry’umubano w’Ubufaransa n’iki gihugu bwahoze bukoroniza.

Kuva bagera ku butegetsi muri Nzeri(9) kuri coup d'État, Captain Ibrahim Traoré na leta akuriye bavuze ko bashaka kwagura ubufatanye bwabo n’andi mahanga, cyane cyane mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ivuga ko irwana intambara ntagatifu yazonze iki gihugu kuva mu 2015.

Ibintu uko bimeze hano birasa no muri Mali, aho ubutegetsi bwa gisirikare bwirukanye ingabo z’Ubufaransa nyuma y’imyaka icyenda zari zihamaze, butangira gukorana n’umutwe w’abacancuro wa Wagner wo mu Burusiya.

Perezida Macron nyuma yatangaje ko Ubufaransa buzongera bugatekereza ku bufatanye bwa gisirikare muri Africa, bakajya bafasha ibyifuzwa n’ibihugu ariko batagaragaye cyane.

Abasirikare bagera ku 3,000 b’Ubufaransa baracyari mu bihugu byo mu karere ka Sahel hagati ya Niger, Chad na Burkina Faso.