'Ndashaka untura umuzigo nikoreye' – Kagame wemejwe ku majwi 99% nk'umukandida wa FPR

Ahavuye isanamu, RWANDA PRESIDENCY/ X
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Inama y'ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda yaraye yemeje Perezida Paul Kagame nk'umukandida waryo mu matora ya perezida yo muri Nyakanga (7) uyu mwaka.
Mu batoye muri iyo nama yitabiriwe n'abarenga 2000, Kagame yatowe ku majwi 99.1%, nkuko byatangajwe n'ibitangazamakuru bimwe byo mu Rwanda bibogamiye ku butegetsi.
Muri Nzeri (9) mu mwaka ushize, Kagame yari yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique cyo mu Bufaransa ko ari umukandida perezida kuri manda ya kane. Hari hasigaye ko FPR imwemeza nk'umukandida.
Kugeza ubu bamwe mu bantu bagaragaje ko bashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa repubulika, barimo abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Victoire Ingabire w'ishyaka DALFA-Umurinzi, na Bernard Ntaganda w'ishyaka PS-Imberakuri, amashyaka yombi ataremerwa n'amategeko mu Rwanda.
'Ndashaka untura umuzigo nikoreye'
Mu ijambo rye nyuma yo kwemezwa nk'umukandida, Kagame yashimiye abanyamuryango ku kumugirira icyizere, ariko abasaba gutangira gutekereza ku muntu wo kumusimbura.
Yagize ati: "Umuzigo mwampaye kwikorera nawemeye nawikoreye. Ariko… ndashaka untura uwo muzigo nikoreye. Kandi abawuntura bari muri mwe."
Avuga ku kwemera kongera kwiyamamaza, Kagame yavuze ko "umwihariko w'igihugu cyacu, w'amateka yacu, ndetse n'isi tubamo na yo itoroshye, ni cyo gituma ndeba hirya nkabyemera.
"Naho ubundi dukwiye kwishakamo n'abandi..." Yavuze ko hacyenewe "ubwishingizi bw'ibyo twubaka".
Ati: "Nubwo nabyemeye – kandi ntabwo mfite aho nabihungira – ariko sinshaka ngo rimwe nzabatungure... Kandi ntimuzategereze uwo nzabaha, muzamwishakemo."
Ariko Kagame yavuze ko mu gihe baba bahisemo undi udakwiye wo kuzamusimbura, bitamubuza kubabwira ngo "iri ni ikosa". Yavuze ko yifuza ko yazasimburwa n'ufite hagati y'imyaka 30 na 49.
Muri iyo nama, FPR yanemeje urutonde rw'abantu 70 bazayihagararira nk'abakandida depite mu matora ya perezida, azabera rimwe n'ay'abadepite, ku itariki ya 15 Nyakanga (7) uyu mwaka.

Ahavuye isanamu, RWANDA PRESIDENCY/ X
Kagame, w'imyaka 66, amaze imyaka 24 ku butegetsi.
Ariko hari abanditsi bamwe – nk'uwahoze ari umukuru w'inteko ishingamategeko y'u Rwanda – banditse ko na mbere yuko aba Perezida mu 2000, kuva igihe yari Visi Perezida na Minisitiri w'ingabo icyarimwe FPR imaze gufata ubutegetsi mu 1994, ari we wagiraga ijambo rya nyuma mu ifatwa ry'ibyemezo.
Kagame ni umukuru (chairman) w'ishyaka RPF-Inkotanyi kuva mu 1998.
Mu 2015, amatora ya kamarampaka (referendum) ataravuzweho rumwe yakuyeho manda ebyiri z'imyaka irindwi kuri perezida zateganywaga mu itegekonshinga, Kagame yemererwa kwiyamamariza manda ya gatatu mbere yuko manda nshya zitangira gukurikizwa.
Impinduka mu itegekonshinga zagabanyije igihe cya manda ya perezida, gihinduka imyaka itanu, ariko manda zikomeza kuba ebyiri. Izo mpinduka zizatangira gukurikizwa uyu mwaka.
Bivuze ko Kagame aramutse atsindiye manda ya kane uyu mwaka, abishatse ashobora kwiyamamariza indi manda nyuma yaho, akaba ashobora kuguma ku butegetsi kugeza nibura mu 2034.
Kagame yatsinze amatora aheruka kuba yo mu 2017 ku majwi 98.8%.
Ku butegetsi bwa Perezida Kagame, u Rwanda rukomeje kubamo ituze muri rusange, ariko abamunenga hamwe n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bashinja ubutegetsi bwe kugabanya ubwisanzure muri politiki no kuburizamo abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.









