Nziyamamariza manda ya kane mu 2024 – Perezida Kagame

Ahavuye isanamu, PAUL KAGAME/FLICKR
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko aziyamamaza kuri manda ya kane mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Kanama (8) mu mwaka utaha wa 2024.
Mu nkuru yo mu Gifaransa y'ikinyamakuru Jeune Afrique cyo mu Bufaransa yatangajwe ku wa kabiri, BBC Gahuzamiryango ifitiye kopi, Kagame yabwiye icyo kinyamakuru ati: "Yego, rwose ndi umukandida."
Ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda ntabwo riratangaza ku mugaragaro uzarihagararira mu matora.
Abajijwe niba kongera gutorwa kwe ku buyobozi bwa FPR mu kwezi kwa Mata (4) uyu mwaka, ku majwi 99,8%, mu maso ya rubanda bigaragaza ko ari we uzaribera umukandida mu matora ataha, Kagame yagize ati:
"Mumaze kuvuga ko byagaragaye mu maso ya rubanda. Ni ko rero bimeze. Nshimishijwe n'icyizere Abanyarwanda bangaragariza. Nzabakorera buri gihe, igihe cyose nzaba mbishoboye. Yego, rwose ndi umukandida."
Muri icyo kiganiro, umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique, Umufaransa François Soudan, yabajije Kagame niba yirengagije uko ibyo bibonwa n'ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika), ko uko kuguma ku butegetsi kwe imyaka irenga 20 bidahuye n'indangagaciro zo kwitwara neza muri politiki.
Nuko uwo munyamakuru amubaza niba atekereza ko izo ndangagaciro zidahuye n'umugabane w'Afurika.
Jeune Afrique isubiramo amagambo ya Kagame asubiza ati: "Uburengerazuba bwihangane, ariko ibyo ibi bihugu [byo mu burengerazuba] bitekereza ntabwo ari ikibazo cyacu [ntibitureba].
"Kuri jyewe, sinkimenya ibihuye n'indangagaciro z'uburengerazuba. Demokarasi ni iki? [Ni igihe] Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora? Ariko iyo [uburengerazuba] barenze ku mahame yabo bwite, ni gute twabatega amatwi? Gushaka gushinga demokarasi mu kw'undi muntu, ibyo ubwabyo biba byamaze kuba ihonyorwa rya demokarasi ubwayo.
"Abaturage bakwiye kuba bigenga kandi bagomba kugira uburenganzira bwo gushyira ibintu byabo ku murongo uko babyifuza."
Kagame, w'imyaka 65, amaze imyaka 23 ku butegetsi.
Ariko hari abanditsi bamwe – nk'uwahoze ari umukuru w'inteko ishingamategeko y'u Rwanda – banditse ko na mbere yuko aba Perezida mu 2000, kuva igihe yari Visi Perezida na Minisitiri w'ingabo icyarimwe FPR imaze gufata ubutegetsi mu 1994, ari we wagiraga ijambo rya nyuma mu ifatwa ry'ibyemezo.
Kagame ni umukuru (chairman) w'ishyaka RPF-Inkotanyi kuva mu 1998.
Mu 2015, amatora ya kamarampaka (referendum) ataravuzweho rumwe yakuyeho manda ebyiri z'imyaka irindwikuri perezida zateganywaga mu itegekonshinga, Kagame yemererwa kwiyamamariza manda ya gatatu mbere yuko manda nshya zitangira gukurikizwa.
Impinduka mu itegekonshinga zagabanyije igihe cya manda ya perezida, gihinduka imyaka itanu, ariko manda zikomeza kuba ebyiri. Izo mpinduka zizatangira gukurikizwa kuva mu 2024.
Bivuze ko Kagame aramutse atsindiye manda yo guhera mu 2024, abishatse ashobora kwiyamamariza indi manda nyuma yaho, akaba ashobora kuguma ku butegetsi kugeza nibura mu 2034.
Kagame yatsinze amatora aheruka kuba yo mu 2017 ku majwi 98.8%.
Ku butegetsi bwa Kagame, u Rwanda rukomeje kubamo ituze muri rusange, ariko abamunenga hamwe n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bashinja ubutegetsi bwe kugabanya ubwisanzure muri politiki no kuburizamo abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.






