Macky Sall ni muntu ki?

Perezida Macky Sall yatangaje ko ataziyamamariza manda ya gatatu kuko “ari imigirire ikwiriye” nubwo bwose kubwe yari afite uburenganzira bwo kwiyamamariza iyo manda.

Nyuma y’imyaka 11 ku butegetsi bwa Senegal, Sall yari amaze amezi menshi abantu bategereje cyane ijambo rye, niba aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza mu matora yo mu mwaka utaha.

Guhindura itegeko nshinga bigamije gutinda ku butegetsi ku mpamvu zinyuranye zitangwa n’ababuriho byagiye biba mu bihugu bitandukanye muri Africa mu myaka ya vuba.

Macky Sall nta kabuza ko yatunguye bamwe afata umwanzuro wo kutongera kwiyamamaza, umwanzuro we washimishije benshi bavuze ko ari inzira ikwiriye kuri Senegal yugarijwe n’imyigaragambyo y’abarwanya ubutegetsi.

Macky Sall ni inde?

Uyu mugabo w’imyaka 61 yavukiye i Fatick - umujyi uri mu burengerazuba bw’igihugu – yanabereye umutegetsi hagati ya 2009 na 2012.

Yize siyanse i Dakar n’ibijyanye na pétrole na za moteri i Paris mu Bufaransa nyuma akora nk’inzobere muri géologie na géophysique mu gihugu cye.

Yashakanye na Marième Faye, Perezida Sall afite abana batatu.

Kuva mu myaka ya 1980 yinjiye muri politike, ishyaka yahereyemo ntiyaritinzemo ahubwo yahise ajya muri Partie Démocratique Sénégalais, PDS, ryashinzwe na Abdoulaye Wade.

Wade yahise abona vuba vuba ubushobozi bw’uyu musore wari uje mu ishyaka rye.

Mu 2000 Macky Sall yagizwe umuyobozi mukuru wa kompanyi ya leta ya petrole (PETROSEN) nyuma y’imyaka myinshi ashinzwe ishami muri banki ari n’umujyanama wa Wade.

Mu 2001 yagizwe minisitiri wa mine, inganda n’ingufu. Aho niho yatangiye kuzamuka vuba vuba.

Yabaye muri guverinoma ya Wade mu myanya itandukanye nk’umuvugizi wa leta, minisitiri w’ubutegetsi, minisitiri w’intebe, nyuma n’umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko. Macky asa n’uwagiye ku myanya myinshi yo hejuru muri leta.

Gushwana na Wade

Yagizwe ministiri w’intebe mu 2004, amara kuri uwo mwanya imyaka itatu mbere yo kuyobora ibikorwa byo kwamamaza Perezida Wade akongera agatorwa mu 2007.

Nyuma gato muri uwo mwaka nawe yahise atorwa ku majwi 143 ku 146 kuba umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko.

Ariko mu buryo butunguranye ubucuti bwe na Perezida Abdoulaye Wade bwahinduye isura.

Yari yafashe icyemezo cyo gutumiza umuhungu we, Karim Wade, mu nteko ngo asobanure ruswa n’ubujura byavugwaga mu kigo cya leta cy’ibijyanye na Islam, idini ryiganje muri Senegal.

Ibi byamukururiye ibibazo mu ishyaka PDS, nyuma y’uko yanze kwegura ku mwanya we nka nimero ya kabiri muri PDS uwo mwanya wahise useswa, na manda y’umukuru w’Inteko ivanwa ku myaka itanu igirwa umwaka umwe.

Mu Ugushyingo(11) 2008, Macky Sall yasohotse mu ishyaka PDS yegura no ku myanya yose yari afite mu butegetsi bwa Wade. Hashize ukwezi kumwe, afatanyije n’abandi bantu bacye bari kumwe muri PDS, yashinze ishyaka bise Alliance Pour la République, APR.

Nuko “urugendo rurerure” aruhera iwabo mu cyaro i Fatick, ahatanira kuba perezida wa Senegal mu 2012. Uyu utari warigeze atekereza kuba perezida, nk’uko yabivuze, atangira kubihatanira.

Mu 2017 yatangarije ikoraniro i Dakar ati: “Ubwo ninjiraga muri politike, ntabwo nari mfite intego yo kuzaba perezida wa Repubulika. Iyo ntego, nayigize ubwo banshoragaho intambara mu Nteko Ishinga Amategeko. N’igihe nari minisitiri w’intebe, sinigeze mbitekereza.”

Umukandida w’ihuriro “Macky 2012” yiyamamaje hose mu gihugu kandi atitandukanyije n’ihuriro ry’abatavugarumwe n’ubutegetsi ryitwaga M23.

Mu kiciro cyambere cy’amatora yabaye uwa kabiri n’amajwi 26% naho mukeba we Wade yagize 34%.

Hagati y’ikiciro cya mbere n’icya kabiri, Macky yahuje abandi bakandida bose batsinzwe mu kiciro cya mbere maze atsinda ku kiciro cya kabiri n’amajwi 65% kuri 34% ya mukeba we.

Nuko Macky Sall agera hejuru ku butegetsi mu 2012.

Ikibazo cya manda ya gatatu

Ageze ku butegetsi, nka perezida wa kane wa Senegal yahise atangiza impinduka nyinshi mu butegetsi zirimo no gushinga urwego rw’igihugu rwo kurwanya ruswa, na Komisiyo ya leta yo kugaruza imitungo ya rubanda n’imitungo abantu babonye mu nzira mbi.

Mu 2016, itegeko nshinga ryo mu 2001 ryaravuguruwe nyuma y’uko byemejwe muri referendum nawe yari ashyigikiye. Itegeko rishya ryagaruye manda ya perezida ku myaka itanu riyivanye kuri irindwi.

Ubwo yamamazaga iri tegeko ngo ritorwe, Macky Sall yizeje ko uko kugabanya imyaka bizamuheraho. Ariko Inama y’igihugu irinda Itegeko Nshinga yatanze igitekerezo gitandukanye n’icye. Ko manda ye ya kabiri ariyo ntangiriro ya manda z’imyaka itanu, bityo ashobora kwiyamamaza bushya.

Icyo gitekerezo nicyo n’ubu Macky Sall n’abamushyigikiye bashimangiraga bavuga ko yashoboraga kwiyamamariza manda ya gatatu kubera izo mpinduka.

Inshuro nyinshi ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ibya manda ye ndetse niba aziyamamaza umwaka utaha, yavugaga ko Inama irinda Itegeko Nshinga “yemeje ko manda yanjye ya mbere itarebwa n’izi mpinduka”, asobanura ko yemerewe kwiyamamaza nanone.

Macky Sall ashinjwa gutambamira mukeba we ukomeye Ousmane Sonko ko yakwiyamamaza mu 2024. Uyu aherutse gukatirwa gufungwa imyaka ibiri ahamijwe guha ruswa urubyiruko mu rubanza yaburanaga n’uwahoze amukorera ‘massage’.

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuga ko ari ibirego byacuzwe. Ariko kuri Macky Sall iki ni ikibazo cy’ubucamanza kidafite aho gihuriye na politike.

Mu myaka yashize, Macky Sall yashinjwe gufungisha abacyeba be, Khalifa Sall wari umukuru w’umurwa mukuru Dakar n’umukuru w’impuzamashyaka Taxawu Senegaal, hamwe na Karim Wade, ngo batiyamamaza mu matora yatsinze mu 2019, ibirego yahakanye.

Mu ijoro ryo kuwa mbere Macky Sall yafashe umwanzuro watunguye benshi wo gufata indi nzira y’ubuzima bwe mu rugendo rwa politike, uko bigaragara, yiyemeza kurekura ubutegetsi.