Urubanza rwa Venant Rutunga rwapfundikiwe: Impande zombi zabanje kumvwa n'Urukiko

Venant Rutunga (hagati) yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi muri 2021 kugira ngo aburane ku byaha ashinjwa bya jenoside yo mu 1994.
Insiguro y'isanamu, Venant Rutunga (hagati) yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi muri 2021 kugira ngo aburane ku byaha ashinjwa bya jenoside yo mu 1994
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Nyanza

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwapfundikiye urubanza rwa Venant Rutunga ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside nyuma y’aho ubushinjacyaha bumusabiye igifungo cya burundu.

Mu rubanza kuri uyu wa kane, impande ziburana zagize icyo zivuga ku rugendo zakoreye mu kigo cya ISAR Venant Rutunga yayoboraga mu gihe cya jenoside mu 1994, urugendo rwari rugamije kumenya neza aho ibyaha Rutunga ashinjwa byakorewe no kubisanisha n’imvugo z’abatangabuhamya.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo abatangabuhamya babwiye urukiko bigaragaza ko Rutunga yamenye neza uburyo bamwe mu bari abakozi ba ISAR bishwe, ababishe ndetse naho biciwe. Buvuga ko bamwe biciwe mu kigo abandi mu nkengero zacyo.

Umushinjacyaha atanga urugero rw’uwari umucungamutungo w’ikigo Kalisa Epaphrodite wiciwe mu kigo, ati: “Nta buryo urupfu rwe Rutunga atari kurumenya”.

Muri uru rubanza, Rutunga Venant yashinjwe kujya guhuruza abajandarume ngo nyuma baje kwica Abatutsi bari bahahungiye n’abandi bari abakozi b’ikigo.

Abunganira Rutunga babwiye Urukiko ko, mu gihe ikigo cyari gisumbirijwe kiri mu mutekano mucye, inama y’ikigo yasabye kandi inemeza ko Rutunga nk’uwari ugikuriye ajya gusaba abajandarume ubuyobozi bwa Perefegitura, bagasanga Rutunga nta ruhare yagize mu bwicanyi bwakozwe n’abo bajandarume.

Bavuze ko Rutunga nk’umusivire atashoboraga guha amabwiriza ayo ari yo yose abashinzwe inzego z’umutekano.

Mu rubanza kandi Rutunga yashinjwe kuyobora inama z’ikiswe 'comité de crise’ ngo yatangaga amabwiriza yo gushyira ku rutonde Abatutsi bagombaga kwicwa.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Abamwunganira bavuga ko nta na hamwe ubushinjacyaha bwashoboye kugaragaza ko Rutunga yayoboye inama z’iyo komite.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Rutunga yahakanye ibyo aregwa avuga ko inama ya 'comité de crise' abantu bayitiranya, avuga ko ku rwego rwe yayoboye iyo nama inshuro eshatu ariko ko yari inama isanzwe kandi ko yahuje abakozi bose b’ikigo baba Abahutu cyangwa Abatutsi, ikavuga gusa ku mibereho n’ubuzima bw’abakozi muri ibyo bihe bitari byoroshye.

Venant Rutunga, umusaza w’imyaka 74, yoherejwe mu Rwanda n’u Buholandi mu 2021 kugira ngo aburane ku byaha ashinjwa bya jenoside yo mu 1994.

Umwunganizi we, Me Sophoni Sebaziga yabwiye urukiko ko abatangabuhamya bashinja Rutunga ubuhamya bwabo butahabwa agaciro ngo kuko bavuguruzanya ubwabo kandi buri umwe wese mu buhamya bwe akivuguruza.

Abunganira Venant Rutunga kandi bavuga ko Ubushinjacyaha n’abatangabuhamya babwo batagagaraza ibimenyetso simusiga by’uruhare rwa Rutunga mu iyicwa ry’Abatutsi mu kigo cya ISAR no mu nkengero zacy, bakavuga ko ubushinjacyaha busa n’ubugenekereza bushaka kuvuga ko ntacyo yakoze ngo akize ubuzima bw’abari mu kaga.

Bo babona ko nta bushobozi n’ububasha yari afite bwo gukiza abishwe.

Urubanza ruzasomwa ku itariki 05 Nzeri uyu mwaka.