DR Congo: Leta yavuze bamwe mu bagomba kubazwa ya mpanuka y’ubwato yatikiriyemo abantu

Abantu babarirwa mu magana baracyaburiwe irengero nyuma y'iyi mpanuka yabaye ku wa kane
Insiguro y'isanamu, Abantu bashobora kuba bagera mu magana baracyaburiwe irengero nyuma y'iyi mpanuka yabaye ku wa kane

Mu ruzinduko ahabereye impanuka y’ubwato iherutse koreka abantu barenga 30 abandi bakekerwa mu magana bakaba bakibura, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa DR Congo yavuze abagomba kubazwa iyi mpanuka, kandi yizeza ko abantu bakibura bagomba kuboneka.

Minisitiri Jacquemain Shabani Lukoo yageze i Goma ku cyumweru, ajya ku cyambu cyegereye ahabereye impanuka y’ubwato, ubu bimaze kwemezwa ko yishe abantu 34 babonetse na 80 barokotse.

Shabani - woherejwe mu izina rya guverinoma - yavuze ko leta ishaka kumenya “uko byagenze, n’icyabiteye” hamwe no kumenya neza “abateye aka kaga twabonye”.

Kugeza ubu abantu babarirwa mu magana baracyaburiye mu kiyaga cya Kivu nyuma y’impanuka y’ubwato MV Merdi yabaye mu gitondo cyo ku wa kane.

Bivugwa ko abantu bagera kuri 500 bari bateze ubu bwato bwari buvuye i Minova butwaye abantu n’ibintu berekeza mu mujyi wa Goma.

Abategetsi bavuga ko itsinda rihuriweho ry’ingabo zirwanira mu mazi n’ingabo za SADC ryabashije kubona buriya bwato muri metero 200 hasi mu kiyaga cya Kivu.

Minisitiri Shabani (ufite indangururamajwi) ari ku cyambu cya Kituku hafi ya Goma

Ahavuye isanamu, Ministère de l'Intérieur RDC

Insiguro y'isanamu, Minisitiri Shabani (ufite indangururamajwi) ari ku cyambu cya Kituku hafi ya Goma

Ari ku cyambu hafi y’aho iyi mpanuka yabereye, Minsitiri Shabani yabwiye abari bahari, barimo ababuze ababo, ati “Intego ya mbere ni ugushaka imibiri y’abari muri buriya bwato bwarohamye, akazi ntikarakorwa kuko turi gushaka ubushobozi.

“Tugiye gukora inama y’umutekano tumenye ibikenewe byose ngo imibiri ishakishwe.”

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Minisitiri Shabani yasomye imyanzuro y’inama yamuhuje n’abategetsi b’intara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru irimo ko bategetse guverineri wa Kivu y’Epfo - aho buriya bwato bwahagurukiye (muri Teritwari ya Kalehe) - gufatira ibihano by’imyifatire abagize uruhare muri iriya mpanuka.

Abo, Shabani yavuze ko ari “ishami rishinzwe ubwikorezi, polisi yo ku kiyaga hamwe n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka”.

Yavuze ko abategetsi b’intara zombi basabwe “gushyira mu bikorwa bakomeje” itegeko ryo kwambara ‘gilets’ zirinda kurohama abantu bose batega amato muri iki kiyaga no kugenzura amato mbere y’uko ahaguruka.

Yavuze kandi ko bategetse Abashinjacyaha ba leta muri izi ntara “gukurikirana mu mategeko abashinjwa uruhare muri iyi mpanuka ngo baryozwe ibyo bakoze”.

Mu gihe imibiri myinshi bikekwa ko ikiri hasi mu kiyaga, Minisitiri Shabani yavuze ko leta yatanze uburenganzira ko imibiri yabonetse ishyingurwa n’imiryango yabo.

Yizeje kandi ko leta ikomeza gufasha “gushakisha abakiri munsi mu mazi bataraboneka”, hamwe no kwishyura ubuvuzi ku barokotse iyi mpanuka bakiri mu bitaro.