Umugore warumye ururimi rw'uwashatse kumusambanya yagizwe umwere nyuma y'imyaka 61

    • Umwanditsi, Kelly Ng uri muri Singapour na Yujin Choi wo mu ishami ritangaza mu Kinyakoreya uri Séoul
    • Igikorwa, BBC News

Umugore wo muri Koreya y'Epfo yagizwe umwere nyuma yuko urukiko rusubiyemo igihano cyari kimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo yari yarakatiwe kubera kuruma igice cy'ururimi rw'umugabo bivugwa ko yari arimo gushaka kumusambanya ku gahato.

Choi Mal-ja yari afite imyaka 18 ubwo yahamwaga no gukomeretsa cyane umubiri agakatirwa gufungwa amezi 10. Uwashatse kumusambanya, wari ufite imyaka 21, yakatiwe igihano cyoroheje ugereranyije n'icyo, cyo gufungwa amezi atandatu.

Nyuma y'igikorwa cyamaze imyaka cyo gushaka gukura icyasha ku izina rye, isubirwamo ry'urubanza ryaratangiye muri Nyakanga (7) uyu mwaka mu mujyi wa Busan wo mu majyepfo y'icyo gihugu.

Mu iburanisha rya mbere muri uru rukiko, abashinjacyaha bamusabye imbabazi ndetse, mu buryo budasanzwe, basaba urukiko gutesha agaciro uko guhamwa n'icyaha kwe.

Nyuma yo kugirwa umwere, Choi yagize ati: "Sinashoboraga kureka uru rubanza ngo rugende gutyo gusa... [Nashakaga] kuvuganira abandi bahuye n'ibyambayeho."

Choi, wari umwangavu icyo gihe, yavuze ko ibyabaye icyo gihe byamukuye ku kuba "uwahohotewe" bimuhindura "ushinjwa".

Uyu mugore, ubu ufite imyaka 79, yagize ati: "Abantu bari hafi yanjye bamburiye ko byari kuba ari nko kujugunya amagi ku rutare, ariko sinashoboraga kureka uru rubanza ngo rugende gutyo gusa."

Yashimiye abamushyigikiye, ndetse yanenze abari ku butegetsi yavuze ko "bakoresheje nabi ububasha bwabo mu guhonyora abanyantege nkeya no gukoresha nabi amategeko".

Urubanza rwa Choi rwagiye rwandikwaho mu bitabo byigisha amategeko muri Koreya y'Epfo nk'urugero nyarwo rw'urukiko rwananiwe kwemera kwirwanaho mu gihe cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Inyandiko z'urukiko zivuga ko uwamuhohoteye yari yatsikamiriye Choi hasi mu gace runaka ko mu mujyi wa Gimhae wo mu majyepfo ya Koreya y'Epfo. Yashoboye kumwigobotora ari uko gusa amaze kumuruma akamuca santimetero (cm) hafi 1.5 y'ururimi rwe.

Ibitangazamakuru byo muri Koreya y'Epfo byatangaje ko uwo mugabo yakomeje gusaba indishyi kubera icyo gikomere yatewe ndetse umunsi umwe yirara mu rugo rwa Choi yitwaje icyuma.

Muri kimwe mu byemezo by'urukiko ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina byateje impaka zikomeye cyane muri Koreya y'Epfo, uwo mugabo yakatiwe gufungwa amezi atandatu – mu gihano gisubitswe mu gihe cy'imyaka ibiri (bisobanuye ko kitahise gishyirwa mu bikorwa ahubwo yahawe imyaka ibiri ngo harebwe niba akora isubiracyaha) – kubera kwinjira mu rugo rw'undi nta ruhushya no kumutera ubwoba.

Ntiyigeze na rimwe aregwa kugerageza gufata ku ngufu.

Choi ni we wakatiwe igihano gikaze kubera kumukoremetsa cyane ku mubiri. Icyo gihe urukiko rwavuze ko ibikorwa bye byarenze "imipaka ikwiriye [ishyize mu gaciro]" yo kwirwanaho.

Yafunzwe amezi atandatu mu gihe hakorwaga iperereza, nuko nyuma yaho akatirwa gufungwa amezi 10, yasubitswe mu gihe cy'imyaka ibiri.

Mu mwaka wa 2018, afatiye urugero ku nkubiri ya #MeToo (nanjye byambayeho, ugenekereje mu Kinyarwanda) yo ku rwego rw'isi, yanabaye muri Koreya y'Epfo, Choi yisunze imiryango ikora ubuvugizi, nuko amara imyaka hafi ibiri akusanya ibimenyetso, nyuma atanga ikirego asaba ko urubanza rwe rusubirwamo.

Urugendo rwe rwerekeza ku gukurwaho icyaha rwabayemo ingorane. Inkiko z'ibanze zanze ikirego cye zivuga ko nta bimenyetso afite byo kwemeza ko yirwanagaho.

Choi yakomeje guhatana, avuga ko atashakaga kubona abandi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahura n'ibyo yahuye na byo. Mu kiganiro yagiranye mbere n'ikinyamakuru The Korea Herald, yagize ati: "Ntibakwiye kwirengera umubabaro bonyine."

Amaherezo, mu Kuboza (12) mu mwaka wa 2024, Urukiko rw'Ikirenga rwatanze uruhushya ko urubanza rwe rusubirwamo.

Hanze y'urukiko ku wa gatatu, Choi n'abamushyigikiye bari buzuye akanyamuneza bamwenyura. Bamwe muri bo bari bafite ibyapa byanditseho ngo "Choi Mal-ja yabikoze!" na "Choi Mal-ja yatsinze".

Kim Soo-jung, umunyamategeko wunganira Choi, yavuze ko guhamwa n'icyaha kwari kwarabayeho mbere ku mukiliya we kwari "uguca urubanza nabi kwatewe no kubogama gushingiye ku gitsina no ku kuntu sosiyete ibonamo ibintu".

Kim yagize ati: "Kubera urugamba rudacogora rwa Choi Mal-ja utarigeze na rimwe atezuka, ubushinjacyaha n'ubucamanza uyu munsi babonye umwanya wo gukosora iri kosa."

Yongeyeho ko Choi ateganya gutanga ikirego cyo mu rwego mbonezamubano arega leta ashaka kubona indishyi.

Umuryango Korea Women's Hotline, umwe mu miryango yashyigikiye Choi muri iki gikorwa cye, wemeza ko icyemezo cy'urukiko cyo ku wa gatatu kizaharura inzira yerekeza ku butabera ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Song Ran-hee, umuyobozi w'uwo muryango, yagize ati: "Kuva ubu, ibikorwa byo kwirwanaho by'abagore bizumvikana nk'ibyemewe n'amategeko. Niteze ko ibi bizaba bisobanuye ko abagore bacye kurushaho bazahura n'umubabaro w'akarengane."

Song yabwiye BBC ati: "Nibura [ibi] bizatanga ubutumwa ku bahohotewe. Nubwo inzira urimo kunyuramo ubu ibabaje kandi irimo akarengane, buragira buti: 'Ijwi ryawe rifite agaciro. Tobora uvuge'."

Muri Koreya y'Epfo, hamaze kuba izindi manza nibura ebyiri z'abagore barumye indimi z'ababasambanyije ku gahato – hamwe hari mu mwaka wa 1988 mu mujyi wa Andong, naho ahandi ni mu mwaka wa 2020 mu mujyi wa Busan. Hombi, inkiko zemeye ko ibyo abo bagore bakoze byari ibikorwa byemewe n'amategeko byo kwirwanaho, nuko zanzura zibarengera.