Kabuga azahitamo aho azaba narekurwa – umushinjacyaha mukuru

Félicien Kabuga mu iburanisha ryo ku itariki ya 30 Werurwe (3) uyu mwaka

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT

Insiguro y'isanamu, Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ubwo yari akurikiye iburanisha, aha yari kuri gereza y'urukiko i La Haye ku itariki ya 30 Werurwe (3) uyu mwaka
    • Umwanditsi, Waihiga Mwaura
    • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC Focus on Africa TV

Félicien Kabuga ucyekwaho ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 azafata icyemezo ku gihugu ashaka kubamo mu gihe gisigaye cy'ubuzima bwe, igihe azaba arekuwe.

Ariko Serge Brammertz, umushinjacyaha mukuru w'ingereko (urugereko) z'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) zasigaye zica imanza mpanabyaha zasizwe n'inkiko za ONU, yavuze ko ibyo bizaterwa niba hari igihugu gishaka kumwakira.

Brammertz yabwiye ikiganiro cyo kuri televiziyo cya BBC Focus on Africa ati: "Rwose birareba ubwunganizi kureba igihugu [kimwakira] n'abantu bo kuvugisha [kuri iyo ngingo].

"Ariko byakunda gusa habayeho uruhushya rw'ikindi gihugu".

Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y'amajyaruguru y'u Rwanda.

Yafatiwe mu Bufaransa, mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi yo mu murwa mukuru Paris rwagati, ku itariki ya 16 Gicurasi (5) mu 2020, aho yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryaho, nkuko byatangajwe na minisiteri y'ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n'ubutabera mpuzamahanga.

Umushinjacyaha wa ONU Serge Brammertz

Ahavuye isanamu, UN PHOTO/Manuel Elias

Insiguro y'isanamu, Umushinjacyaha mukuru Serge Brammertz avuga ko hakwiye kubaho "kunyurwa cyane" no kuba Kabuga yarafashwe, nyuma y'imyaka myinshi cyane ashakishwa (ifoto yo mu bubiko)
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ku wa mbere, abacamanza bo mu rugereko rw'ubujurire, rw'i La Haye mu Buholandi, bategetse ko urubanza rwa Kabuga ku byaha bya jenoside ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi, kubera uburwayi bwo kwibagirwa cyane, ndetse bategeka urugereko rw'iremezo kwiga kuburyo yarekurwa.

Brammertz yongeyeho ati: "Ntekereza ko dukwiye no kunyurwa cyane ko nyuma y'imyaka myinshi cyane, twashoboye guta muri yombi Félicien Kabuga. Nta na rimwe twari twarigeze twitega ko umunsi umwe ibi bizabaho.

"Mureke ntiduteshe agaciro itabwa muri yombi rye ryabonwaga nkaho ridashoboka".

Kabuga, inyandiko y'urukiko igaragaza ko afite imyaka 88, yari umwe mu ba nyuma bashakishwaga n'uru rugereko rwa ONU rwasigaye ruburanisha ibyaha byakozwe muri jenoside yabaye mu Rwanda.

Ashinjwa gukwirakwiza urwango binyuze muri radio-televiziyo RTLM, mu rukiko yarezwe ko yari perezida-fondateri (président-fondateur) wayo, no gushishikariza ubwicanyi, aho abantu barenga 800,000 bishwe mu gihe cy'iminsi 100 muri jenoside yabaye mu Rwanda, kuva mu kwezi kwa Mata (4) mu 1994. Yahakanye ibyo aregwa.

Amakuru y'ibanze ku rubanza rwa Kabuga