Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda na Danmark yagizwe umwere ku byaha bya jenoside

Twagirayezu Wenceslas
Insiguro y'isanamu, Twagirayezu Wenceslas yoherejwe mu Rwanda na Denmark mu 2018 aregwa ibyaha bya jenoside

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu afungurwa ngo kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha bwamushinje gukora koko yari mu Rwanda.

Urukiko rwashyigikiye inyandiko yatanze zagaragaza ko yari muri Zaire y’icyo gihe ubu ni Repubulika ya Demokrasi ya Congo.

Wenceslas Twagirayezu niwe wa mbere urukiko mu Rwanda rugize umwere mu bamaze koherezwa n’ibihugu bitandukanye by’iburayi kuburanira mu Rwanda ibyaha bya jenoside.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butanyuzwe n’umwanzuro w’uru rukiko wo kugira umwere Wenceslas Twagirayezu, mu itangazo bwavuze kandi ko buzajuririra uyu mwanzuro.

Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark mu 2018 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside.

Uwo mugabo yari umwe mu bayobozi b'ishyaka CDR mu gace ka Gisenyi aho akomoka, yari yoherejwe mu Rwanda mu kwezi kw'icumi na kabiri mu 2018.

Kuri uyu wa kane, umucamanza yavuze ko kugira umwere Twagirayezu byashingiwe ku mvugo z'abatangabuhamya zivuguruzanya mu mirimo yagiye akora ndetse n'amashyaka yagiye abamo.

Mu rubanza igihe cyo kumva abatangabuhamya bamwe kubavugaga ko Twagirayezu yari umwarimu wa CERAI (amashuri y’imyuga muri icyo gihe), abandi bakavuga ko ‘yapfuye’, nk’uko byagiye binagarukwaho n’umwunganizi Me Bikotwa na Twagirayezu ubwe.

Ikindi gikomeye umucamanza yavuze ni uko ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ibimenyetso bifatika bivuguruza ibyo Twagirayezu yagaragaje ko amatariki ashinjwa kugiraho uruhare muri jenoside atari mu Rwanda.

Ku bw’ibyo urukiko rutegekako Twagirayezu Wencislas w’imyaka 56 y’amavuko ahanagurwaho ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside rutegeka ko ahita arekurwa.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Twagirayezu yakatirwa gufungwa burundu.

Nyuma yo gusinya inyandiko y’urubanza Twagirayezu wari mu rukiko n’abamwe mubo mu muryango we bagaragaje ibyishimo barahoberana.

Ni urubanza rwamaze hafi imyaka itanu.

Twagirayezu yagirizwa iki?

Ubwicanyi yagirizwa bwakorewe mu kigo cy'amashuri cya St Fidèle na Paruwasi Gatulika ya Busasamana byombi biri muri aka gace aho yaregwa uruhare mu rupfu rw'abatutsi bagera ku bihumbi bitatu.

Inzira zo gusaba ko uyu mugabo yagarurwa mu Rwanda zari zatangiye mu mwaka wa 2014.

Gusa byasabye igihe kingana n'imyaka 4 kugira ngo yoherezwe kuko ukekwa yabanje kwiyambaza uburyo bwose bw'inkiko atambamira koherezwa mu Rwanda.

Wenceslas Twagirayezu yari yabaye Umunyarwanda wa kabiri woherejwe n'igihugu cya Denmark nyuma ya Emmanuel Mbarushimana.

Wenceslas Twagirayezu yabaga mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001 ndetse akaba yari yaramaze no kubona ubwenegihugu bwacyo.

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buvuga ko bumaze kohereza mu mahanga inyandiko zigera kuri 800 zisaba ifatwa ry'Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside.