Twagirayezu woherejwe mu Rwanda na Denmark yasabiwe gufungwa burundu

Twagirayezu Wenceslas
Insiguro y'isanamu, Twagirayezu Wenceslas yoherejwe mu Rwanda na Denmark mu 2018 aregwa ibyaha bya jenoside

Umushijacyaha yasabiye Bwana Twagirayezu Wenceslas igihano cy’igifungo cya burundu ku byaha akurikiranyweho bya jenoside, mu rubanza rwabereye mu rugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Umushinjacyaha yasabye urukiko guha agaciro ibimenyetso by’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha batanze mu rubanza bashinja Twagirayezu ubwicanyi bw’abatutsi bwabereye ahantu 7 hatandukanye mu cyahoze ari prefegitura ya Gisenyi muri 1994.

Uregwa n’umwunganizi we, Me Bruce Bikotwa, bo bavuga ko ubuhamya bwatanzwe n’abashinja Twagirayezu butahabwa agaciro ngo kuko bose bagaragaje kwivuguruza no kutamenya neza uwo bashinjaga.

Urubanza rw’uyu munsi rwageragezaga gusesengura neza ibyavuzwe n’abatangabuhamya b’impande zombi.

Buri ruhande rwagaragaje ko abatangabuhamya bazanywe n’urundi ruhande bivuguruzaga mu buhamya bwabo batanze mu gihe cy’urubanza mu mizi.

Twagirayezu Wenceslas yari yaratanze abatangabuhamya bavuye muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo ndetse n’ababa mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ikimenyetso uregwa yazanye mu rukiko nk’icyakwifashishwa mu kumushinjura - urwo ni urupapuro rwasinyweho n’abantu batandukanye ruzwi nka petition - bagaragazaga ko amwe mu matariki ashinjwa ko yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside, we yari mu cyahoze ari Zaire icyo gihe.

Urwo rupapuro rusinyweho rwoherejwe muri Denmark mu gihe Twagirayezu yari afungiyeyo.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Umushinjacyaha yavuze ko abasinye kuri urwo rupapuro bose banagaragaye mu batangabuhamya bashinjura Twagirayezu kandi ko bafitanye amasano ya hafi, ikindi kandi ngo bakaba badahuza imvugo mu buhamya bwabo, harimo no kwivuguruza.

Bwana Wenceslas Twagirayezu aregwa ubwicanyi bwabereye ahantu 7 hatandukanye mu cyahoze ari prefegitura ya Gisenyi, harimo muri kaminuza ya Mudende, Busasamana, ahitwaga komine Rouge n’ahandi.

Umushinjacyaha avuga ko ibimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe mu rubanza bihagije kumuhamya ibyaha bya jenoside, bumusabira igihano cyo gufungwa burundu.

Me Bikotwa wunganira Twagirayezu we yagaragaje ko abatangabuhamya bose batanzwe n’ubushinjacyaha bivuguruza kandi ko mubyo bavuze bagaragaje ko batazi neza uwo bashinjaga - atanga ingero ku bavugaga ko Twagirayezu yari umwarimu wa CERAI (amashuri y’imyuga muri icyo gihe), abandi bakavuga ko ‘yapfuye’.

Avuga ku gihano cy’igifungo cya burundu cyasabwe n’umushinjacya, Me Bikotwa asanga hashingiwe ku byo bagaragarije urukiko kuva urubanza rwatangira, ku birebana n’ikirego cy’ubushinjacyaha n’ibimenyetso by’abatangabuhamya, asanga ikifuzo cy’ubushinjacyaha kidakwiriye guhabwa ishingiro kuko ubushinjacyaha nta bimenyetso simusiga bugaragaza, asaba urukiko kwanzura ko Twagirayezu ari umwere rukamurekura.

Urukiko rwamenyesheje ko icyemezo kizatangazwa ku itariki 22/12 uyu mwaka.

Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark muri 2018 kugira ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside - ibyaha we ahakana.