Rwanda: Uwari umukuru wa gereza uregwa kwica imfungwa n'iyicarubozo yaje mu rukiko avuga ko afungiye kure

    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Rubavu

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwasubitse urubanza rw'abantu 18 baregwa kwica no gukorera iyicarubozo zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Rubavu, mu burengerazuba bw'u Rwanda.

Abagejejwe imbere y’urukiko barimo Innocent Kayumba wayoboraga iyo gereza ubwo ibyaha byakorwaga.

Barimo kandi n’abandi bakozi ba gereza bo ku rwego rwo hasi ndetse na bamwe mu mfungwa zishinjwa ko zagiye zikoreshwa mu bikorwa by’urugomo byakorewe imfungwa bagenzi babo.

Umucamanza yategetse ko urubanza rwimurirwa ku yindi tariki kuko bamwe mu baregwa batagaragaye mu rukiko kandi hari aho bahurira n’abandi benshi mu birego bimwe.

Ariko bamwe mu baregwa basabaga ko urubanza ruhita ruburanishwa kuko babona ari akarengane kutaburanishwa ku mpamvu z’uko hari abatitabye urukiko.

Icyumba cy’urukiko rwa Rubavu cyari cyakubise cyuzuye. Uretse abaregwa benshi n’abanyamategeko babunganira, hari n’abantu benshi bigaragara ko ari abo mu miryango y’abaregwa ndetse n’iy’abahohotewe.

Mbere y’uko ubushinjacyaha busobanura ibirego kuri buri muntu, Innocent Kayumba, w'imyaka 60, ugaragara nk’umukuru mu baregwa, yasabye ko urubanza rwe rwatandukanywa n’iz’abandi agatangira kuburanishwa.

Hari nyuma y’aho bigaragariye ko hari bamwe mu mfungwa batagaragaye mu rukiko ndetse n’abagaragazaga impamvu zituma basaba ko urubanza rwakwimurwa.

Kayumba yavuze ko afungiye kure cyane

Kayumba yavuze ko afungiye muri gereza ya Butare, kure cyane y’aho agomba kuburanishirizwa. Yavuze ko byabasabye kurara bagenda kugira ngo bagerere ku gihe mu mujyi wa Rubavu.

Kimwe n’abamwunganira mu mategeko, bavuze ko batakwishingira ukuba hari imfungwa zititabye, batitaye ku mpamvu zaba zabiteye.

Abasabaga isubikwa ry'urubanza bo barimo abavuga ko bamenyeshejwe ko bafite urubanza uyu munsi mu gitondo, bahita burizwa imodoka yabajyanye ku rukiko.

Hari kandi n’abavugaga ko kugeza ubu batarahabwa inyandiko y’ibirego ngo bamenye uko biregura.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwo rwavuze ko bidashoboka gutandukanya abaregwa ngo buri wese aburane ukwe.

Bwavuze ko benshi bahuriye ku cyaha kimwe, bityo ko byatera ikibazo mu gihe imanza zatandukanywa.

Abunganira abahohotewe na bo basanga bidashoboka gutandukanya imanza z’aba bantu kuko byazatera ikibazo mu gihe cyo gutanga indishyi.

Nyuma yo kumva impande ziburana, umucamanza yemeje ko urubanza rwimurwa.

Na we yasanze bitoroshye gutandukanya izi manza. Yavuze ko hari imfungwa zitagaragaye mu rukiko kuko zitamenyeshejwe.

Umucamanza yanavuze ko hari abandi batorotse ubutabera bagishakishwa, ndetse n’abagomba kubona inyandiko z’ibirego mbere y’uko bisobanura.

Yemeje ko ababuranyi bagomba kugaruka ku itariki ya 18 Mutarama (1) mu mwaka utaha.

Uru ni urubanza bigaragara ko rushobora gufata igihe kirekire kubera umubare munini w’abaregwa.

Ku isonga, aba barangajwe imbere na Innocent Kayumba, baregwa impfu z’abantu barindwi ndetse n’abandi bakorewe iyicarubozo.

Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe hagati y’umwaka wa 2019 na 2020, ubwo gereza ya Rubavu yayoborwaga na Innocent Kayumba, na Ephrem Gahungu waje kumusimbura.