Imvo n'imvano ku bucucike mu magereza y'u Rwanda

Igitondo cyiza mwebwe mwese abateze amatwi BBC uyu ni umwanya w'ikiganiro Imvo n'Imvano-kuri uyu wagatandatu tariki ya 12 ukwezi kwa 11 umwaka wa 2022 ikiganiro cyacu kiribanda ku cyegeranyo cy'umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency international Rwanda kivuga ku bucucike mu magereza yo mu Rwanda -imibare igaragazwa n'ubushakashatsi bwakozwe n'uwo mu ryango irerekana ko abasaga ibihumbi 84 bafungiye mu magereza 12 yo mu Rwanda harimo ibihumbi 12,000 bafunzwe by'agateganyo hatabariwemo abafungiwe muri za sitasiyo za polisi bataraburana.

Uyu muryango ukavuga ko ibyaha byoroheje bitagombye guhanishwa igifungo gusa ko hari uburyo bugera kuri 12 mu mategeko y'u Rwanda bwakagombye gukoreshwa butarimo igifungo.Iyo ni ingingo bahuriraho n'urugaga rw'abunganira abaregwa mu nkiko hano mu Rwanda

Ni mu gihe Leta y'u Rwanda ivuga ko ikibazo cy'ubucucike cyatangiye kubonerwa umuti binyuze mu buryo bwatangijwe mu minsi ishize mu magareza y'u Rwanda buzwi nka Plea Bargaining -bugamije kumvikanisha impande zitandukanye zirimo ubushinjacyaha,ukurikiranyweho icyaha,umwunganizi we n'uwakorewe ubwo bwumvikane bugahabwa 'umugisha' n'urukiko mbere y'uko ukurikiranyweho icyaha afungurwa-abo bose barebwa n'icyo kibazo twarabashatse turi kumwe muri iki kiganiro -gusa twifuje no kuvugana n'urwgo rushinzwe gucunga amagereza ariko ntibitabiriye ubutumire bwacu.

ikiganiro mwagiteguriwe kandi mugiye kugezwaho na Yves Bucyana-