Ukraine: Biden yaburiye Putin kudakoresha intwaro kirimbuzi

Vladimir Putin na Joe Biden i Geneva mu Busuwisi muri Kamena(6) 2021

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Vladimir Putin na Joe Biden i Geneva mu Busuwisi muri Kamena(6) 2021

Perezida Joe Biden wa Amerika yaburiye Uburusiya kudakoresha intwaro z’ubumara cyangwa intwaro kirimbuzi zitaraswa kure mu ntambara muri Ukraine. 

Mu kiganiro na CBS News, Biden yavuze ko igikorwa nk’icyo “cyahindura isura y’intambara itandukanye n’ikindi cyose kuva mu ntambara ya kabiri y’isi”. 

Ntabwo yavuze icyo Leta zunze ubumwe za Amerika zakora mu gihe izo ntwaro zaba zikoreshejwe. 

Muri Gashyantare(2), Perezida Vladimir Putin yategetse ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye “zitegurwa bidasanzwe” nyuma yo gutera Ukraine.

Icyo gihe yabwiye abagaba b’ingabo ko ari ukubera “amagambo y’ubushotoranyi” y’ibihugu by’iburengerazuba.

Intwaro kirimbuzi ziri ku isi kuva mu myaka hafi 80 ishize kandi ibihugu byinshi bizibona nk’izo kwirinda, mu gusigasira umutekano wabyo.

Habarwa ko Uburusiya bufite imitwe 5,977 y’intwaro kirimbuzi, nk’uko bivugwa n’ihuriro ry’abahanga muri siyansi muri Amerika. 

Gusa abahanga batekereza ko hari ibyago bicye ko bwifuza gukoresha izo ntwaro.

Intwaro kirimbuzi ku isi
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Intwaro kirimbuzi zitaraswa kure zikoreshwa gusa ku rugamba rw’impande zihanganye, zitandukaye n’intwaro kirimbuzi “z’ingenzi” zishobora kuraswa kure cyane zikaba zanateza akaga k’intambara nini ya kirimbuzi. 

Mu kiganiro yahaye CBS News ari mu ngoro ye ya White House, Joe Biden yabajijwe icyo yabwira Perezida Putin mu gihe yaba atekereza gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine.

“Have, have, have,” niko Perezida Biden yasubije.

Yahise abazwa ingaruka zaba mu gihe Putin yarenga uwo murongo. 

Ati: “Uribaza ko nabikubwira n’iyo naba mbizi neza? Birumvikana, ntabyo ndibukubwire. [Gusa] byagira ingaruka.

“Byakwamaganwa ku isi kurusha ibyigeze bibaho mbere. Kandi ingaruka zabyo zabaho bitewe n’uko byaba bingana.” 

Intambara muri Ukraine ntabwo irimo kugenda nk’uko Kremlin yari yabiteganyije.

Mu minsi ya vuba, Ukraine ivuga ko yisubije ahantu hari harafashwe n’Uburusiya harenga kilometero kare 8,000 mu karere ka Kharkiv. 

Perezida Putin ariko yashimangiye ko nubwo Ukraine irimo kwigaranzura bitazabuza Uburusiya gukomeza ibikorwa byayo mu burasirazuba bwa Ukraine.