Ni iki cyatumye Umurusiyakazi ajya kuba mu buvumo mu Buhinde?

    • Umwanditsi, Yanditswe n'abanyamakuru batandukanye

Inkuru y'uyu mugore yamamaye cyane nyuma y'uko polisi ibonye umwana utambaye inkweto, atembera mu ishyamba ryegereye umujyi wa Gokarna, mu gihugu cy'ubuhinde.

Uyu mujyi ufite abaturage ibihumbi 25, ukorerwamo ubukerarugendo cyane kandi ukaba ukundwa n'abemeramana kubera ahantu hatagatifu hahabarizwa.

Polisi ikimara kubona uwo mwana, yatangiye iperereza ngo imenye impamvu ari aho, aho ajya n'aho ava, maze batungurwa no kubona Umurusiyakazi witwa Nina Kutina hamwe n'abana be babiri b'abakobwa, umwe w'imyaka 6 n'undi w'imyaka 5, bibera mu buvumo buri mu ishyamba rwagati, bakikijwe n'ibikoresho bikoreye ubwabo bifashishije ibiti n'ibindi bibakikije.

Uyu mubyeyi w'imyaka 40 ubwo yaganiraga na BBC, yavuze ko ari ubwa mbere babaye mu buvumo.

Akomeza avuga ko we n'abakobwa be babaye mu buvumo mu gihe cy'amezi icyenda. Icyo gihe umuhungu we, Luchezar, yari yaramwohereje ku nshuti ye ituye mu mujyi wa Arambol witaruye, uri mu masaha macye uvuye aho ubwo buvumo buri, kugira ngo abashe kwiga.

Nk'uko Madamu Kutina abisobanura, ngo n'ubwo bari batuye mu ishyamba, hari hafi y'umujyi wa Gokarna, ku buryo bashoboraga kujya kugurayo imbuto. Yongeraho ko we n'abana be, bataryaga inyama.

Ngo abakobwa be ntibigeze barya inyama kuva bavuka, kandi kubera ubuzima bwabo bwa kamere, ngo nta na rimwe barwaye, nk'uko yabibwiye BBC.

Yunzemo ati: "Aho twabaga, abantu benshi bajyayo mu rugendo rutagatifu. Ni ahantu hihariye kandi hateye amatsiko. Twahageze tugamije gutembera no kumenya byinshi. Dukunda ibidukikije kandi twamaze igihe tubana n'urusobe rwabyo mu bice bitandukanye by'isi. Kuba mu buvumo byari ibintu bishya kuri twe."

Madamu Kutina yabwiye BBC ko yashakaga kuba mu buvumo kugira ngo abashe kunamira umuhungu we mukuru, Dmitry, wapfiriye mu mpanuka y'imodoka yabereye i Goa muri Nzeri (9) 2024, yongeraho ko cyari igihe cy'agahinda kenshi.

Baryamaga ku buriri bakoresheje imbaho, asasa imisambi hasi, ategura ubuvumo bwe yifashishije imitako bikoreye we n'umuryango we, agamije ko hahinduka inzu nziza yo kubamo, bishimiye.

Polisi yabonye uwo muryango, ivuga ko wari wisanzuye kandi utekanye. Gusa, bagerageje kumvisha Madamu Kutina ko kuba muri iryo shyamba hamwe n'abana be bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Bavuze ko hari ibyago byinshi birimo inzoka z'ubumara, inyamaswa z'inkazi, ndetse n'inkangu zishobora kuba mu gihe cy'imvura.

"Nta nzoka n'imwe iratugirira nabi. Nta nyamaswa iradutera. Mu myaka myinshi tumaze, abantu ni bo twatinye gusa," ni byo Madamu Kutina yanditse nyuma ku muyoboro we wa Telegram.

Ariko, polisi ivuga ko ibyangombwa bye byo gutura mu gihugu byari byararengeje igihe, ari na byo byatumye umuryango ushyirwa mu kigo gishinzwe abimukira.

Madamu Kutina yabwiye BBC ko nyuma y'urupfu rw'umuhungu we, atari agifite imbaraga zo kwitabira ibijyanye no gukemura ibyangombwa.

Mu kwezi kwa Nzeri, basubijwe mu Burusiya, basubira mu buzima bahoze babamo cyera.

Madamu Kutina avuga ko yavukiye i Leningrad (ubu hitwa St Petersburg), ndetse akamara hafi imyaka umunani yiga mu mujyi wa Krasnoyarsk uri mu gace ka Siberia. Nyuma yaho, yatembereye hirya no hino mu Burusiya, aza no gutura mu bihugu bitandukanye birimo Ukraine, Thailand, Malaysia, Indonesia, Sri Lanka, Costa Rica, Nepal, kugeza igihe agereye mu Buhinde.

N'ubwo yahawe impamyabumenyi mu burezi, yakoreye i Moscou nk'umuhanga mu gutunganya imbere mu nzu (interior designer), maze ahagana mu myaka 15 ishize asohoka mu Burusiya ari kumwe n'umuhungu we mukuru, Dmitry.

Madamu Kutina ati: "Sinashakaga kubaho mu nyubako za panele i Moscou. Nashakaga kubaho ku nkengero z'inyanja, kugira ngo abana banjye bashobore kwiruka ku mucanga, babone isi. Kandi babone ubuzima burushijeho kuba bwiza kandi bwuzuye."

Mu mahanga, Kutina yabyaranye na Luchezar, abana babiri b'abakobwa ; Ama na Prema. Yabwiye BBC ko bose bavukiye mu rugo, nta bufasha bw'abaganga bahari, kandi asobanura ko umuryango we ubana hafi cyane.

Yunzemo ati: "Namarana n'abana banjye amasaha 24 ku munsi. Mfite impamyabumenyi mu burezi, mfite kandi uburambe mu by'ubugeni, kandi ndi umunyamuziki."

Uyu mubyeyi wikundira kuba mu ishyamba kurusha amazu asanzwe, ku rukuta rwe rwa telegram yavuze ko mbere yo gusubira mu Burusiya yamaze igihe aba muri centre yashyizwemo n'igipolisi cy'ubuhinde, ahantu afata nka gereza ndetse akanavuga ko ari habi ugereranyije n'ubuvumo yiberagamo.

Yongeraho ko n'ubwo igipolisi kivuga ko ibyo cyabikoze ngo kirengera abana, ariko bisa n'aho atari ukuri kuko bakiba mu buvumo nta kibazo na kimwe bagize, mu gihe muri iyo centre babayemo abana bicwaga n'imbeho, bakarwara ndetse banagira ikibazo cyo kubura vitamini, nyamara mu buvumo nta byigeze bibabaho.

Kuri ibi bibazo Kutina agaragaza, ubuyobozi bw'igipolisi cy'ubuhinde buvuga ko icyateye gutinda muri iyo centre ari uko yari agitegereje ko ambasade y'uburusiya imufasha kubona ibyangombwa bituma asubira iwabo.

Kutina aganira na BBC yanasobanuye ko yigeze n'ubundi kuba mu ishyamba mu myaka 10 ishize, agasobanura ko ho yari aturanye n'inyamaswa zirimo n'inzoka, kandi ngo nta kibazo bigeze bagirana kuko bari baziranye bihagije.

Madamu Kutina yakomeje abwira BBC ko ubu ameze neza i Moscow hamwe n'umuryango we. Naho ntateganya kujyana abana be ku ishuli, cyakora yongeraho ko azabigishiriza mu rugo.

Uyu mugore ngo anezezwa no gutembera mu ishyamba n'abakobwa be, kandi ngo ahora yibona we n'umuryango we cyera barabashije gutembera ahantu henshi ku isi.