Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
I Huye Béatrice Munyenyezi yajyanwe mu bice aregwa gukoreramo ibyaha bya jenoside
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Huye
Mu Rwanda, Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside yagejejwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Huye, mu majyepfo y'igihugu, aho aregwa ko yakoreye ibyaha.
Mu rubanza mu mizi, bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Munyenyezi yagize uruhare mu gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi kuri bariyeri zitandukanye. Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda n'igihugu cy'Amerika mu 2021.
Umwaka ushize yahamijwe n'urukiko rwisumbuye rwa Huye ibyaha bya jenoside no gusambanya abagore ku gahato, ahanishwa igifungo cya burundu, ibyaha we ahakana akaba yaranabijuririye.
Hamwe muri henshi hasuwe ni ahahoze Hoteli Ihuriro mu mujyi wa Butare, ubu ni umujyi wa Huye.
Ubushinjacyaha bwifashishije bamwe mu batangabuhamya bagiye berekana ahantu hatandukanye hafi y'ahahoze iyo Hoteli. Mu buhamya bwabo bavuga ko hari hari bariyeri itaranyurwagaho n'ubonetse wese mu gihe cya jenoside.
Abo batangabuhamya barimo uwitwa Saddam ufungiye ibyaha bya jenoside, werekanye aho avuga ko hari hari bariyeri zitandukanye zari aho mu masanganiro y'umuhanda.
Yavuze ko imwe yari iri ahajyaga ku ryari ishuri rya gisirikare rya ESO (École des Sous-Officiers), indi iri kuri Hoteli Ihuriro, igafunga umuhanda ujya kuri Kaminuza y'u Rwanda.
Abatangabuhamya berekanye aho bavuga ko hari icyobo ngo cyajugunywagamo Abatutsi bamaze kwicirwa kuri iyo bariyeri yo kuri Hoteli Ihuriro.
Umwe mu batangabuhamya, wavuze ko yari yihishe ku ishuri ry'aba 'adventistes' hafi ya Hoteli Ihuriro, yagize ati: "Jye nari Umututsi wahigwaga, narokokeye ku cyobo cyari hano, banzanye kunyica ngeze hano ndabacika ndiruka. Aha hose hari huzuye imirambo myinshi."
Umutangabuhamya Saddam, werekanye ibice byinshi, ashinja Munyenyezi kuyobora za bariyeri zari ahantu hatandukanye mu mujyi wa Huye.
Yerekanye aho avuga ko hari icyumba cyo hasi (cave) cy'iyo Hoteli. Mu buhamya yatanze mu rukiko, yavuze ko icyo cyumba cyoherezwagamo abagore n'abakobwa bagasambanywa ku gahato n'Interahamwe ku mabwiriza ya Munyenyezi.
Yanavuze ko hari umubikira wiciwe aho akajugunywa mu cyobo rusange na we amaze gusambanywa, ari na ko Saddam yerekana akayira – yise icyanzu – avuga ko uwo mubikira yanyujijwemo.
Hoteli Ihuriro, yagarutsweho cyane mu rubanza rwa Munyenyezi, yari iyo kwa nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w'umuryango.
We n'umuhungu we (umugabo wa Munyenyezi) Arsène Shalom Ntahobali bahamijwe ibyaha bya jenoside n'urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw'Arusha, bakaba bafungiye muri Sénégal.
Urubanza rwa Béatrice Munyenyezi ruracyakomeje.