Ukraine: Amafoto y'icyogajuru yerekana ikibuga cy'indege cya gisirikare cyo muri Crimea cyangiritse cyane

Kwangirika kw'ikibuga cy'indege cya gisirikare cya Saky muri Crimea nyuma y'iturika ry'ibisasu

Ahavuye isanamu, PLANET LABS

Insiguro y'isanamu, Kwangirika kw'ikibuga cy'indege cya gisirikare cya Saky muri Crimea nyuma y'iturika

Amafoto y'icyogajuru (satellite) asa nk'ayerekana kwangirika cyane ndetse n'indege nyinshi z'intambara z'Uburusiya zangiritse ku kibuga cy'indege cya gisirikare cyo muri Crimea, nyuma yuko cyibasiwe n'ibiturika muri iki cyumweru.

Ikibuga cy'indege cya gisirikare cya Saky, kiri mu burengerazuba bw'umwigimbakirwa wa Crimea utegekwa n'Uburusiya, cyibasiwe n'urukurikirane rw'ibiturika ku wa kabiri, byica umuntu umwe.

Ukraine yavuze ko itari inyuma y'iryo turika – ariko iyi gihamya nshyashya ica amarenga ko bishoboka ko iki cyari igitero kigambiriye icyo kibuga cy'indege.

Ayo mafoto, y'ikigo Planet Labs cyo muri Amerika, yerekana ahantu hanini h'ubutaka hatwitswe n'inkongi z'umuriro zatewe n'iryo turika.

Inzira zo kuri icyo kibuga zisa nkaho nta cyo zabaye, ariko indege zitari munsi y'umunani zisa nk'izangiritse ndetse zirasenywa, hakaba hari ibinogo byinshi bigaragarira amaso.

Byinshi muri byo biri mu gace kihariye k'icyo kibuga, aho indege nyinshi zari ziparitse hanze – ahitaruye inzu z'ububiko cyangwa hangari (hangars).

Umwotsi uzamuka mu kirere nyuma y'iturika ry'ibisasu

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Umwotsi uzamuka mu kirere nyuma y'iturika ku wa kabiri nyuma ya saa sita z'amanywa

Amafoto ya mbere na nyuma y'iturika y'ikigo Planet Labs, kigenzura amashusho y'icyogajuru abarirwa mu magana yo kuri Ukraine, ni yo cyemezo cya mbere cyo mu buryo bwigenga cyuko icyo kibuga cy'indege cya gisirikare gishobora kuba cyarangijwe.

Kugeza ubu, amakuru arambuye y'ingaruka yatewe n'ibyo biturika ni macyeya.

Ariko ntibiramenyekana ukuntu iki kibuga cy'indege cyangijwe cyangwa icyacyangije.

Amafoto y'icyogajuru ya mbere na nyuma y'ibiturika:

Ifoto y'icyogajuru y'ikibuga cy'indege cya gisirikare cy'Uburusiya mbere y'ibiturika

Ahavuye isanamu, PLANET LABS PBC

Insiguro y'isanamu, Ikibuga cy'indege cya gisirikare cya Saky ku itariki ya 9 y'uku kwezi kwa munani – mbere y'ibiturika
Ikibuga cy'indege cya gisirikare cy'Uburusiya nyuma y'ibiturika

Ahavuye isanamu, PLANET LABS PBC

Insiguro y'isanamu, Ikibuga cy'indege cya gisirikare cya Saky ku itariki ya 10 y'uku kwezi kwa munani – nyuma y'ibiturika. Indege nyinshi za gisirikare zangiritse ziraboneka
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Uburusiya bushimangira ko uko guturika kwavuye ku bisasu byaturitse mu bubiko kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda inkongi y'umuriro.

Ukraine ntabwo yigambye ibyo byabaye – ndetse na Minisitiri w'ingabo za Ukraine, Oleksiy Reznikov, yumvikanishije ko bishobora kuba byaratewe n'uburangare bw'abasirikare b'Uburusiya.

Yagize ati: "Ntekereza ko abo mu gisirikare cy'Uburusiya bo muri iki kibuga cy'indege bangije itegeko ryabo rizwi cyane: ntunywere itabi ahantu hateje ibyago. Ni ibyo [nta bindi]".

Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyavuze ko indege z'intambara z'Uburusiya zigera kuri 12 zashenywe, nubwo Uburusiya bwahakanye buvuga ko nta ndege n'imwe yabwo yangiritse.

Aya mafoto mashya aca amarenga ko ibyo bivugwa n'Uburusiya atari ukuri.

Igitero icyo ari cyo cyose kuri Crimea gikozwe na Ukraine, Uburusiya bwagifata mu buryo bukomeye cyane.

Mu kwezi gushize, Uburusiya bwatanze gasopo ubwo uwahoze ari Perezida wabwo Dmitry Medvedev, ubu wungirije umukuru w'akanama k'umutekano k'igihugu, yakangishaga ati:

"Umunsi w'Imperuka uzaba utegereje ako kanya" Ukraine nitera Crimea.

Mu mategeko, Crimea ni igice cya Ukraine, ariko Uburusiya bwayiyometseho mu 2014 nyuma y'amatora ya kamarampaka (referendum) amahanga abona ko anyuranyije n'amategeko.

Abanya-Ukraine benshi babona uko kwiyomekaho Crimea – yiganjemo abavuga Ikirusiya – nk'intangiriro y'intambara yabo n'Uburusiya.

Nyuma y'ibyo biturika byo ku wa kabiri, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yahariye Crimea ijambo rye avuga buri joro, yumvikanisha ko Ukraine igomba kwisubiza Crimea mbere yuko intambara ishobora kurangira.