Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ikibazo cya Boko Haram cyatumye abagore bagenda urugendo rurerure ngo barengere ubuzima bw'abana babo
Inkuru ya Chris Ewokor
BBC News, Damaturu
Umwana w'umuhungu wa Fati Usman aryamye ku gitanda cy'abarwayi mu bitaro biri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, ameze nkaho nta buzima asigaranye.
Afite ibibazo byo guhumeka kandi arananutse cyane. Isazi ihagaze ku matama ye yaguyemo (mu mubiri).
Urebye uko angana wagira ngo ni umwana w'imyaka ibiri. Ariko nyina avuga ko ahubwo afite imyaka itanu.
Ni umwe mu bantu babarirwa muri za miliyoni bari mu kaga gakomeye katewe n'ibikorwa by'abarwanyi bagendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu bigometse ku butegetsi mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, bituma imiryango myinshi ihura n'ikibazo gikomeye cyo kubura ibyo kurya n'ubuvuzi.
Abakozi batanga imfashanyo bavuga ko icyatumye abantu basonza ari ukugabanuka cyane kw'inkunga y'amafaranga, mu gihe Nigeria icungira cyane ku bufasha bw'imiryango itanga inkunga na ONU; aba na bo bakaba bashishikajwe cyane n'ikibazo cyo muri Ukraine n'ahandi.
Inkambi z’abavuye mu byabo imbere mu gihugu (IDP) ni zo nzira ya nyuma abaturage babarirwa muri za miliyoni batishoboye bo muri Nigeria berekezamo, nyamara leta ya Borno, imwe mu zibasiwe cyane, yafashe icyemezo cyo gufunga izo nkambi zose umwaka ushize - ivuga ko ari akajagari maze yishyura amadolari 200 y'Amerika buri muryango wahatiwe kugenda.
Naho ku bijyanye n'inkunga ya leta mu majyaruguru ashyira uburasirazuba muri rusange, ikibazo cy'imirire mibi kiza ku mwanya wa kabiri inyuma yo kurwanya inyeshyamba zo muri ako karere.
Abakozi batanga imfashanyo bavuga ko abana bagera kuri miliyoni 1.74 bari munsi y’imyaka itanu bashobora guhura n’imirire mibi ikabije mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria mu 2022 - kukaba ari ukwiyongera kwa 20% ugereranije n’umwaka ushize - naho 5000 bashobora gupfa mu mezi abiri ari imbere.
Madamu Usman avuga ko umuhungu we yafashwe n'iseru yakurikiwe n'impiswi.
Ati: "Nabonye imiti yo kumuha, ariko ntiyigeze yoroherwa. Amaze iminsi 37 arwaye impiswi."
Ubuzima bwe bumaze kumera nabi, yahise amujyana mu bitaro i Damaturu, umujyi ukomeye kurusha iyindi muri leta ya Yobe mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.
Agira ati: "Namuzanye hano mu minsi ibiri ishize."
Batanu mu bana be bapfuye mbere yuko iki kibazo kivuka - uyu ni umwe muri bane bakiriho.
Uyu mubyeyi w'imyaka 34 ararushye kandi yarahahamutse.
Yahunze ibitero by’umutwe w’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya Isilamu wa Boko Haram mu mujyi muto wa Maino muri Yobe, maze yimukira mu nkambi y’abavanywe mu byabo (IDP) mu myaka itanu ishize.
Madamu Usman agira ati: "Ntabwo twashoboraga no gutwara ibintu byacu, ndetse n'ibiryo."
Ubwiyongere bw'imirire mibi bwarushijeho kwiyongera bitewe n'indwara zirimo cholera, ndetse no guhungabanya ubuhinzi kubera ibitero by'abarwanyi.
Umugabo wa Madamu Usman akora nk'umuvugabutumwa w'idini mu idini ya Isilamu, ariko ntabana n'umuryango.
Usman agerageza kwibeshaho rimwe na rimwe afasha abaturanyi kudoda imyenda yabo yacitse bakamuhemba ibiryo. Ariko abaturanyi nabo bahohotewe n’inyeshyamba kandi bataye ingo zabo. Batunzwe ahanini n’imfashanyo zitangwa n’imiryango y'abagiraneza na guverinoma.
Mu gihe hari benshi bo kugaburira mu muryango, nta biryo bihagije biboneka byo gutunga abana, ni yo mpamvu benshi barwara.
Umuhuzabikorwa w'iki kigo, Dr Japhet Udokwu, yabwiye BBC ati: "Aha ni ho benshi bagana, hano uhasanga cyane abameze nabi cyane kurusha abandi."
Kimwe n'andi baganga benshi hamwe n'abakozi batanga imfashanyo, atinya ko ibintu bizamera nabi cyane. Dr Udokwu akora amasaha menshi, yakira nibura abana 40 bafite imirire mibi ikabije buri cyumweru kugira ngo bavurwe.
Ku bwe, imiryango imwe n'imwe yakoze urugendo rw'ibirometero birenga 100 uvuye mu turere twa kure aho nta buryo bwo kwivuza buhari. Benshi muri bo bari batuye mu nkambi z'abavuye mu byabo mu murwa mukuru wa leta ya Borno, Maiduguri, zafunze none bakaba badashobora kubona ibiryo bihagije byo kugaburira abana babo, kuko ko batabashije guhinga kubera gutinya ibitero.
Iki kigo ni kimwe mu bigo bicye bifasha abantu kugarura ubuyanja BBC yabashije gusura mu duce tumwe na tumwe bigoye kugeramo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, aho abafasha abari mu kaga barimo gukora uko bashoboye kugira ngo barokore ubuzima bw’abana babarirwa mu magana.
Mu kindi kigo nk'icyo kiri mu gace kiganjemo ibikorwa by’ubucuruzi ka Bama muri leta ya Borno, abashinzwe ubuzima na bo barimo gusiganwa n'igihe kugira ngo bahangane n’imibare igenda yiyongera y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije.
Ahongaho, Fatima Bukar, w'imyaka 25 y'amavuko, avuga ko yapfushije abana batatu kubera imirire mibi kandi yagenze ibirometero 30 ajyanye mu nkambi abana be babiri basigaye.
Abo bana bari mu barwayi 22 bari mu cyumba kirimo ibitanda 16 cyo ku kigo nderabuzima cya Bama.
Umukobwa we w'imyaka ine, uryamye iruhande rwe n'amatama yabyimbye, anyuzamo akarira igihe cyose nyina ahindukiye yita ku mwana w'umwaka umwe, usa n'uwananutse cyane, akikiye (acigatiye mu maboko).
Hirya ya Madamu Bukar, undi mwana ararira nyina agerageza kumuhindukiza no kumuryamisha agaramye. Uruhu rwe hafi ya rwose rusa nkaho rwahiye, kugeza mu maso ye.
Dr Ibrahim Muhammad ukuriye iki kigo, avuga ko iyi ari imwe mu ngaruka ziterwa n'imirire mibi ikabije.
Yongeyeho ati: "Buri munsi tubona umubare munini w'abana bafite imirire mibi ikabije. Benshi muri bo baba mu nkambi ya Bama."
Umukozi utanga imfashanyo, John Mukisa, avuga ko hatabayeho kwiyongera byihuse mu mfashanyo y'ibiribwa, abana benshi bazapfa cyangwa bazasigara bamugaye.
Kuva yagera ku butegetsi mu 2015, guverinoma ya Perezida Muhammadu Buhari yasezeranije abaturage inshuro nyinshi guhangana n’umutekano mucye n’ibiza byibasiye inyokomuntu, ariko ahanini ntiyabigezeho.
Nyamara yihagararaho ivuga ko yageze ku bintu bishimishije mu kurwanya abarwanyi bagendera ku matwara akaze y'idini ya Isilamu, harimo n'uko abarwanyi babarirwa mu bihumbi bo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bishyikirije leta ku bushake.
Ibi ntibihumuriza cyane abaturage bashegeshwe muri aka karere.
Madamu Usman avuga ko afite ubwoba ko hashobora kuba ibintu bibi kurusha ibi mu gihe kiri imbere.
Ati: "Kuva icyaro cyacu cyaterwa, twagiye tugira ibyago byinshi. Abana bacu bagiye bakomeza kwicwa n'indwara kandi bashobora gukomeza [kwicwa n'indwara] niba nta gikorwa kibayeho cyo kurengera ubuzima bwacu".