Umusirikare w'Uburusiya yakatiwe gufungwa burundu muri Ukraine

- Umwanditsi, Laura Gozzi
Urukiko rwo muri Ukraine rwakatiye igihano cya mbere cyo gufungwa burundu umusirikare w'Uburusiya washinjwe kwica umusirikare wa Ukraine wari imfungwa yo mu ntambara ('prisoner of war', cyangwa POW mu mpine).
Dmitry Kurashov, w'imyaka 27, yahamwe no kwica arashe Vitalii Hodniuk, umusirikare wari ufite imyaka 41 wari umaze igihe kirekire mu gisirikare, wari wishyize mu maboko y'ingabo z'Uburusiya nyuma yo gufatwa mu mwaka 2024.
Polisi ya Ukraine yavuze ko "raporo z'inzobere, ubuhamya bw'ababibonye n'amashusho y'aho byabereye byemeje ko umusirikare w'Uburusiya yishe ku bushake POW [imfungwa yo mu ntambara] ku mategeko y'abamukuriye, bari bategetse ingabo kudafunga abasirikare ba Ukraine".
Mu rubanza rwamaze amezi, rwatangiye mu ntangiriro y'uyu mwaka, urukiko rwumvise ko umutwe wa gisirikare Kurashov yari arimo wiraye mu birindiro by'ingabo za Ukraine mu karere ka Zaporizhzhia, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'igihugu, mu gitondo cyo ku itariki ya 6 Mutarama (1) mu mwaka wa 2024.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo Hodniuk yagiye akuba hasi igihimba agasohoka mu mwobo wo kwihishamo nta ntwaro afite ndetse akishyikiriza ingabo z'Uburusiya, Kurashov yamurashe amasasu menshi amwegereye akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa AK-47, ibyo bikaba ari ukurenga ku mategeko agenga intambara.
Kurashov n'abandi bose bo mu mutwe wa gisirikare we, nyuma barushijwe imbaraga n'ingabo za Ukraine, nuko bagirwa imfungwa zo mu ntambara.
Mu ntangiriro, Kurashov yemeye icyaha ariko nyuma yisubiraho, avuga ko yabikoze gusa kugira ngo yihutishe urubanza yizeye ko azarekurwa mu guhererekanya imfungwa hagati y'ibihugu byombi. Yakomeje kuvuga ko umuganga w'Umurusiya – waje gupfa – ari we warashe amasasu yishe Hodniuk.
Ibyo yavuze byahakanywe n'abandi bo mu mutwe w'ingabo we baje gufatwa n'ingabo za Ukraine ndetse bakaba na bo bari bafunzwe nk'imfungwa zo mu ntambara.
Bavuze ko babonye Hodniuk ava mu mwobo wo kwihishamo, nta ntwaro afite yamanitse amaboko, nyuma yuko Kurashov ahamagaye abasirikare ba Ukraine ngo bavemo bishyikirize ingabo z'Uburusiya.
Nubwo batabonye iraswa ry'uwo musirikare kuko humvikanaga ibiturika muri icyo gihe, uko ari batatu bavuze ko nta muntu n'umwe wari uhari uretse Kurashov, ubwo bumvaga amasasu. Umwe yavuze ko umuganga washinjwe na Kurashov atari ahari ubwo ubwicanyi bwabaga.
Kurashov ubwe ntiyigeze na rimwe atanga ubuhamya. Abanyamakuru bari bari mu rukiko bavuze ko umwunganizi we mu mategeko, Anna Karpenko, yavuze ko umukiliya we "yicujije by'ukuri" ndetse ko yemeje ko icyo yakoze gusa kwari ugukurikiza amategeko yahawe n'abamukuriye yo kudafunga umusirikare n'umwe wa Ukraine.
Nikita Manevsky, umushinjacyaha wagize uruhare mu gutuma hatangwa iki gihano cya mbere gikomeye cyane, yari yavuze ko Kurashov "nta kwicuza" yagaragaje, ndetse ko "nta kintu na kimwe uretse kutagira icyo yitaho" yagaragaje mu rubanza.
Muri uyu mwaka, Kurashov yabwiye BBC ko yinjiye muri uwo mutwe w'ingabo witwa Storm V, nk'ingurane yo kugira ngo afungurwe mbere ave muri gereza yitaruye yari afungiyemo mu Burusiya, aho yari afungiye ubujura.
Kurashov yabwiye BBC ko abahagarariye igisirikare cy'Uburusiya babwiye abahamwe n'ibyaha bari bafungiye muri iyo gereza ko nibaramuka binjiye mu gisirikare ndetse bakajya kurwana muri Ukraine, ibihano byabo bizakurwaho.
Kwinjiza imfungwa mu gisirikare zikoherezwa kujya kurwana mu ntambara yo muri Ukraine – Uburusiya bwita "igikorwa cyihariye cya gisirikare" – ni ibintu bisanzwe bizwi.
Abahamwe n'ibyaha binjira mu gisirikare, boherezwa mu mitwe ya gisirikare izwi nka Storm V izwiho guhabwa imyitozo micye.
Abasirikare bo muri iyo mitwe akenshi boherezwa aho rukomeye ku mirongo y'imbere yo ku rugamba, mu mayeri ya gisirikare aba agamije gutsinsura ku bwinshi berekeza ku basirikare ba Ukraine, mu kugerageza kubaca intege no gutuma ahantu bari hamenyekana kugira ngo imbunda za rutura z'Uburusiya zibaraseho.
Muri Gicurasi (5) uyu mwaka, ubuyobozi bukuru bw'ubutasi bwa Ukraine (HUR) bwavuze ko bwabaruye abasirikare ba Ukraine barenga 150 b'imfungwa zo mu ntambara biciwe ku rugamba n'abasirikare b'Uburusiya, kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Mu mwaka ushize, umukuru w'ishami rishinzwe iby'intambara ryo mu biro by'umushinjacyaha mukuru wa Ukraine yabwiye BBC ko ubwicanyi bukorerwa imfungwa zo mu ntambara bukozwe n'ingabo z'Uburusiya, bufite "ibimenyetso bigaragara byo kuba buri kuri gahunda" kuko bubera mu turere tunini tunyuranye.
Ingabo za Ukraine na zo zashinjwe kwica imfungwa zo mu ntambara zigizwe n'abasirikare b'Uburusiya, ariko umubare w'ibyo birego ku ruhande rwa Ukraine ni muto cyane ugereranyije no ku ruhande rw'Uburusiya.













