Uyu aciye umuhigo w'umugore wa mbere uzengurutse isi vuba ku igare

Ahavuye isanamu, Rugile Kaladtye
Umunyamerikakazi unyoga igare “ufite gushinyiriza kwo hejuru cyane” yaciye umuhigo wo kuzenguruka isi vuba kurusha abandi ari kw’igare.
Lael Wilcox yakoresheje iminsi 108, amasaha 12 n’iminota 12 mu kunyonga 29,169km, ahereye kandi agasoreza mu mujyi wa Chicago muri Amerika.
Yakuyeho umuhigo wo mu 2018 wari ufitwe na Jenny Graham wo muri Scotland wakoze urwo rugendo mu minsi 124 n’amasaha 11.
Wilcox w’imyaka 38 uvuka muri leta ya Alaska, yahagurutse tariki 28 Gicurasi(5), aca mu bihugu 21 by’imigabane ine mbere yo kugera i Chicago aho yahereye saa tatu z’ijoro ku wa gatatu ku isaha yaho.
Mu rugendo rwe yanyongaga amasaha agera kuri 14 ku munsi, ibi bigiye kugenzurwa kugira ngo bijye mu gitabo cy’imihigo Guinness Book of World Records.
Inzobere zivuga ko abanyonzi bagira gushinyiriza/kwihangana (endurance) kwo ku rwego rwo hejuru bashobora gutwika karori (calories) hagati ya 6,000 na 10,000 ku munsi, bari kw’igare.
Anne-Marije Rook umwanditsi mukuru muri Cycling Weekly magazine yo muri Amerika yagize ati: “[Wilcox] ni umuntu w’imbaraga z’umubiri zitangaje, ukwiyemeza no gukomera mu mutwe, ni byo yajyanye muri uwo muhate ukomeye”.
Yongeraho ati: “Ni umuhate ukomeye cyane kubasha gukora umunsi ku wundi mu minsi 108 udahagaze”.

Ahavuye isanamu, Rugile Kaladtye
Wilcox yabaye umugore wa mbere watwaye isiganwa rya TransAm, rigenda hafi 6,500km z’ubutambike bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe uyu muhigo we mushya urimo kwitwa “kunyonga ukazenguruka isi”, Guinness World Records itegeka ko abawugerageza batangira kandi bagasoreza ahantu hamwe, bakanyonga bagana mu kerekezo kimwe.
Urwo rugendo rwose k’umunyonzi ruba rurimo ingendo z’indege, na gariyamoshi, rugomba kureshya na 40,000km – umuzenguruko wa koma y’isi (equateur). Aho kunyonga igare hagomba kuba hareshya nibura na 28,970 km.
Nyuma yo gutsimbura i Chicago, Wilcox yanyonze yerekeza i New York, ahageze afata indege imwerekeza muri Portugal.
Yavuye aho amara ibyumweru anyonga ajya mu majyaruguru yerekeza i Amsterdam, amanuka ajya mu Budage, aca mu misozi ya Alpes, yinjira mu bihugu bya Balkans, arahita muri Turkiya yinjira muri Georgia.
Aho yahavuye n’indege yerekeza muri Australia, ahaguruka i Perth ku mwaro wo mu majyepfo ashyira uburengerazuba yerekeza i Brisbane mu burasirazuba, aha yinjiye mu ndege yerekeza muri New Zealand.
Nyuma kunyonga agahuza impera zombi z’ibi birwa, yafashe indege isubira iwabo ku ivuko mu mujyi wa Anchorage muri Alaska, anyonga inzira yose y’iruhande rw’inyanja ya Pasifika yerekeza i Los Angeles, maze afata Route 66 (umwe mu mihanda migari izwi cyane muri Amerika) yerekeza aho yahereye i Chicago.

Ahavuye isanamu, Rugile Kaladtye
Jenny Graham, wari ufite uyu muhigo kuva mu 2018, yavuze ko yamaze iminsi afana Wilcox ngo arangize: “Ni ibintu byiza cyane kubona abagore hanze aha bageza siporo ku rwego bayishakaho. Ndi umufana ukomeye.”
Anne-Marije Rook, yavuze ko umuhate wa Wilcox na Graham ari intangarugero ku bandi.
Ati: “Ibyo Jenny Graham, Lael Wilcox n’abandi bagore nka bo barimo gukora ni ugusunika imbibi. Ntibibe gusa ibishoboka mu kunyoga igare, ahubwo imbibi zari zarashyizweho ku bakinnyi b’abagore”.
Wilcox yagiye atangaza ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urugendo rwe yafatwaga n’umugore we Rugile Kaladyte. Iyi ‘couple’ buri munsi yatangazaga podcast y’ibyo bahuraga nabyo mu rugendo.
Umuhigo wa Wilcox ariko ushobora kuba ugeramiwe.
Vedangi Kulkarni, Umuhindekazi w’imyaka 25 unyonga igare, ageze ku munsi wa 65 aho amaze kunyonga 7,700km agerageza guca uyu muhigo. Yifuzaga gusoza urugendo rwe mu minsi 110, gusa ubu bishobora kumusaba gukuraho indi 3 kugira ngo ace kuri Wilcox.










