Travis King: Andi makuru y’uburyo uyu musirikare wa Amerika yirutse agahungira muri Korea ya Ruguru

Travis King yavuye ku kibuga cy'indege ahita ajya mu intsinda ry'abakerarugendo bagiye gusura umupaka akomerezaho ahungira muri Korea ya Ruguru

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Travis King yavuye ku kibuga cy'indege ahita ajya mu intsinda ry'abakerarugendo bagiye gusura umupaka akomerezaho ahungira muri Korea ya Ruguru

Tavis King, umusirikare wa Amerika wahungiye muri Korea ya Ruguru, yari yarafunzwe kubera kurwana muri Korea y’Epfo mbere y’uko yambuka umupaka.

Inyandiko z’urukiko zerekana ko yangije kandi imodoka ya polisi kandi vuba aha yaherukaga kumara igihe afungiye i Seoul.

Uyu musirikare w’imyaka 23 yari aherutse kurekurwa kandi yiteguraga gusubizwa iwabo muri Amerika igihe yacikaga agahunga.

Uyu musirikare w’ipeti rya Private 2nd Class (PV2) yajyanye n’abari bagiye gutemberera ku mupaka wa Korea zombi bawugezeho nibwo yacitse awambuka yiruka, Korea ya Ruguru ntacyo iravuga kuri ibi.

Kugeza ubu ntabwo hazwi icyamuteye kwambuka umupaka. Abategetsi ba Amerika bavuga ko yabikoze “nkana, ku bushake bwe” kandi ko batewe impungenge n’uko amerewe.

Leta ya Washington iravuga ko Korea ya Ruguru itarimo gusubiza ku muhate wayo wose wo kugerageza kuganira nabo ku by’uyu musirikare.

Pentagon, minisiteri y’ingabo ya Amerika iravuga ko, yagerageje kuvugisha Korea ya Ruguru, umuvugizi wayo yagize ati: “Uko mbyumva ubwo butumwa bwose ntibwasubijwe”.

Kugeza ubu nta nkuru irava muri Korea ya Ruguru ku ho King aherereye cyangwa uko byamugendekeye.

Iki kibazo kibayeho mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Korea ya Ruguru wiyongereye mu myaka ya vuba aha, mu gihe Pyongyang yongereye ubushobozi bwayo mu ntwaro kirimbuzi.

Yari yabwiye nyina ko agiye gutaha

Claudine Gates, nyina wa King, yabwiye ABC News ko atatekerezaga ko umuhungu we yakora ikintu nk’icyo. Ati: “Agomba kuba yari yasaze”.

Claudine avuga ko yaherukaga kuvugana n’umuhungu we “mu minsi ishize”, ubwo yamubwiraga ko vuba azagaruka i Fort Bliss, ikigo cya gisirikare cy’i Texas abarizwamo.

PV2 King bivugwa ko yakozweho iperereza ku bugizi bwa nabi muri Korea y’Epfo muri Nzeri 2022.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko yaketsweho gukubita umuturage waho mu nzu y’urubyiniro i Seoul.

Yaciwe miliyoni eshanu z’ama-won ($3,950 arenga gato miliyoni 4.5Frw) kubera “guhondagura” umuryango w’imodoka ya gisirikare no gukankamira “mu magambo mabi” abapolisi bagerageje kumufata.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko yafunzwe akarekurwa tariki 10 z’uku kwezi kwa Nyakanga (7) nyuma yo gufungwa amezi abiri kubera ibyo birego.

Uko yagarukiye ku kibuga cy’indege

Nyuma yo kurekurwa, yashyizwe mu gihe cy’icyumweru cyo kugenzura imyifatire ye muri Korea y’Epfo.

Yaherekejwe n’abapolisi ku kibuga cy’indege cya Incheon, hafi ya Seoul, ngo asubizwe muri Amerika, aho naho yagombaga gufatirwa ibihano.

Ariko ntabwo yuriye indege. Ikinyamakuru Korean Times, gisubiramo umutegetsi wo ku kibuga cy’indege, avuga ko yinjiye aho bajya gufatira indege ari wenyine kuko abapolisi batemerewe kumugeza ku muryango w’indege.

Umupaka wa Korea zombi ni umwe mu mipaka irindwa bikomeye cyane ku isi

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Umupaka wa Korea zombi ni umwe mu mipaka irindwa bikomeye cyane ku isi

Ageze aho berekanira ibyangombwa ngo bajya kwinjira mu ndege yabwiye umukozi wa American Airlines ko passport ye yabuze. Bituma bamusubiza inyuma.

Nyuma yo gutandukana n’abapolisi bari bamuherekeje, bivugwa yavuye aho ku kibuga cy’indege ahita ajya gusura akarere k’umupaka kazwi nka Demilitarised Zone, DMZ, kagati ya Korea zombi aho abanyamahanga bashobora gusura bajyanywe na kompanyi z’ubukerarugendo.

Ntabwo hazwi neza uko PV2 King yabashije kujyana n’abagiye muri uko gusura, kuko ubundi bifata hagati y’iminsi itatu n’icyumweru kugira ngo umuntu abyemererwe, kandi izo ngendo ubusanzwe ziragenzurwa cyane.

‘Nshima ko atahise araswa’ uwahoze akuriye ingabo

Uwari kumwe nawe mu rugendo avuga ko yumvise uyu musore aseka cyane mbere y’uko yirutse n’amaguru akambuka umupaka.

Sarah Leslie, umukerarugendo wo muri New Zealand, wari kumwe n’itsinda ryarimo Travis King yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko yabonye “yiruka n’imbaraga zose agana mu ruhande rwa Korea ya Ruguru”.

Ati: “Buri wese yaratunguwe kandi aratangara.”

Umusirikare w’umunyamerika wari ku mupaka yarasakuje ngo “nimufate uriya muntu” maze abasirikare ba Korea y’Epfo na Amerika bari hafi bamwirukaho, ariko ntibashobora kumufata, nk’uko Sarah abivuga.

Ati: “Mu masegonda macye byose byari birangiye”, yongeraho ko King yirutse nka 10m mu muhora muto uri hagati y’inyubako mbere y’uko yambuka umupaka ntibabashe kumubona.

Travis King, wambaye umupira n'ingofero y'umukara, ari mu itsinda ry'abakerarugendo mbere yo kuvuduka akambuka umupaka

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Travis King, wambaye umupira n'ingofero y'umukara, ari mu itsinda ry'abakerarugendo mbere yo kuvuduka akambuka umupaka

Ingabo za ONU zirinda agace ka TMZ zivuga ko zikeka ko ubu uyu musirikare afungiye muri Korea ya Ruguru.

Umwe mu basirikare bakuru ba Amerika avuga ko batarabasha kumenya amakuru ye kandi ko ingabo za Amerika muri Korea y’Epfo zirimo gukora iperereza kuri ibi.

General Robert Abrams wahoze mu gisirikare, kandi wahoze ari komanda w’ingabo za Amerika muri Korea y’Epfo, yabwiye BBC ko “ibi bishobora kuba intangiriro y’akaga”.

Ati: “Mfite impungenge zikomeye ku buzima bwe…Ubundi nashimye ko batamurashe bakimubona yiruka yambuka umupaka wa gisirikare”

Gen Adams yongeraho ati: “Hariya azumva neza uburyo bubi abanya-Korea ya Ruguru bafatamo abantu binjiye mu gihugu cyabo mu buryo butemewe.”

Ni ibiki byabaye ku bandi banyamerika bafunzwe na Korea ya Ruguru?

Abanyamerika bagiye bafungirwa muri Korea ya Ruguru kenshi kuva mu 1996. Barimo abakerarugendo, abashakashatsi, n’abanyamakuru.

Muri Nyakanga 2017, leta ya Amerika yabujije abaturage bayo gusura iki gihugu – umwanzuro wongerewe igihe kugera mu kwezi gutaha kwa Kanama uyu mwaka.

Imfungwa z’Abanyamerika igihe cyose zakorerwaga amabi muri gereza zo muri Korea ya Ruguru.

Mu 2018, Korea ya Ruguru yarekuye umunyeshuri w’umunyamerika, Otto Warmbier, wari wafungiwe kwiba ikirango cya hotel. Yasubiye muri Amerika ari muri coma, nyuma arapfa.

Umupaka wa Korea zombi